Abikorera bagaragaje inyungu bazakura mu imurikabikorwa ry’ubukerarugendo i Cannes - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 6 Ukuboza 2021, nibwo mu Mujyi wa Cannes hatangiye iri murikabikorwa rizwi nka International Luxury Travel Market (ILTM). Ryasojwe tariki ya 9 Ukuboza 2021.

Ku ruhande rw’u Rwanda ryitabiriwe n’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubukerarugendo (RDB) ari na rwo rufite ubukerarugendo mu nshingano zarwo ndetse n’abikorera bari muri uru rwego.

Iri murikabikorwa rihuza abaguzi, abagurisha n’abafatanyabikorwa mu bijyanye n’ubukerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi, ibintu birigira urubuga ruberamo ibiganiro biteza imbere ubukerarugendo hirya no hino ku Isi.

Mu Kiganiro IGIHE yagiranye na Aimable Rutagarama, uyobora ishami ry’ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF) yavuze ko iri murikabikorwa barifata nk’amahirwe akomeye yaganisha ku iterambere ry’ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Ati “Iki gikorwa turimo hano i Cannes, ni igikorwa gikomeye ku bukerarugendo mpuzamahanga, impamvu gikomeye ni uko abacyitabira bose bakora ubucuruzi mu bukerarugendo kandi ubucuruzi buzana ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru ari bo natwe tuba dushaka.”

Yakomeje avuga ko rizatuma babasha kubona ba mukerarugendo bo mu rwego rwo hejuru, yemeza ko ari amahirwe no ku bandi Banyarwanda bose.

Ati “Bagenzi bacu tuba tuje guhura ni abantu baba basanzwe bafite abo bakiliya nkumva rero ko ari ikintu gikomeye cyiza kuri twe ari abakora mu bukerarugendo turi kumwe hano ari n’abataje, ari amahoteli, restaurant, utubari bose bibageraho.”

Yakomeje avuga ko nibura buri muntu witabiriye iri murikabikorwa yahuraga n’abantu 40 kandi bakagirana ibiganiro byaganisha ku iterambere ry’uru rwego.

Itsinda ry’Abanyarwanda bitabiriye iri murikabikorwa rigizwe Aimable Rutagarama uyobora Palast Tours & travels, Manzi Kayihura uyobora Thousand Hills Africa, Yves Shirimpumu uhagarariye Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Chantal Uwase Kabagambe uhagarariye Eco Community Tours na David Rutikanga uhagarariye Songa Africa.

Hari kandi Eugène Nshimiyimana uhagarariye Africa Journeys, Michael Anderson uhagarariye Uberluxe safaris, Morgane Bechet uhagarariye Mapendano Voyages, Kevin James uhagarariye Volcanoes Safaris na Robert Gakimbiri uhagarariye Primate Safaris.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwari ruhagarariwe na Philbert Ndandali.

Aimable Rutagarama, uyobora ishami ry’ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF) yavuze ko iri murikabikorwa barifata nk’amahirwe akomeye
Aimable Rutagarama aganira n'umunyamakuru wa IGIHE, Karirima Aimable
Abanyarwanda biteguye kubyaza umusaruro amahirwe bakuye muri iri murikabikorwa
Abitabiriye iri murikabikorwa beretswe ibyiza by'u Rwanda
Abitabiriye iri murikabikorwa beretswe ibyiza by'u Rwanda
Abaryitabiriye beretswe ibyo bashobora gusura mu Rwanda
Ryabaye amahirwe yo kumenyana hagati y'abakora mu rwego rw'ubukerarugendo
Ryabereye mu Mujyi wa Cannes usanzwe ukomeye mu bukerarugendo

[email protected]




source : https://ift.tt/3rQlALR
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)