Rubavu: Abuzukuru ba Shitani bateye urugo rw'umuturage bamukatisha inzembe mu rwego rwo kwihimura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itsinda ry'abiyise abuzukuru ba shitani ryayogoje abantu mu karere ka Rubavu ryaraye riteye umugabo witwa Habimana mu rugo rwe rimukatisha urwembe baramukomeretsa we n'umugore we.

Umuryango wamenye ko aba buzukuru ba shitani bafashwe bagafungwa n'ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu kari karahiye kubahagarika,ariko bamwe ngo bafunguwe bahita batera uriya muturage witwa Habimana bamukata mu maso bakoresheje inzembe.

Mu mafoto yagiye hanze ariko Umuryango utashatse gushyira hanze,yagaragaje uyu mugabo Habimana n'umugore we bari kuvirirana cyane nyuma yo gukomeretswa n'aba bagizi ba nabi bari bitwaje inzembe.

Umuryango w'UMURYANGO yavuze ko aba buzukuru ba shitani basa nk'abigize ibyihebe kuko badatinya polisi n'izindi nzego zishinzwe umutekano iyo bari gukora ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi.

Ikibabaje kurusha ibindi n'uko batangiye gukwirakwira mu mirenge y'indi yegereye umujyi wa Gisenyi irimo Cyanzarwe na Nyamyumba.

Ni kenshi abaturage baturiye umujyi wa Gisenyi bagiye basaba inzego zishinzwe umutekano kugira icyo bakora.

Bamwe muri aba baturage bagiye babwira itangazamakuru ko inzego zishinzwe umutekano zabarasa bagashya ubwoba kuko urugomo rwabo rukomeje kwiyongera.

Aba buzukuru ba shitani bagizwe n'urubyiruko,bitwaza ibyuma n'inzembe mu guhohotera abaturage no kubambura utwabo ndetse ngo ubu bamaze no gucirira imbwa zo kubafasha mu kazi.

Aba ntibibasaba kwitwikira ijoro kuko no ku manywa y'ihanga basigaye batera abantu mu ngo zabo bakabambura.

Mu minsi ishize,Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu bwavuze ko bwamaze gufata ingamba zo guhangana n'aba bagizi ba nabi burundu ngo kuko bakomeje gukorera urugomo abatuye aka karere ndetse n'abagasura.

Ibi byaje nyuma y'aho abaturage benshi barimo na bamwe mu banyamakuru bakorewe urugomo nabo bitwa abuzukuru ba shitani

Mu bahohotewe harimo umunyamakuru wa Radio&TV10,Gasigwa Danton na Mugenzi we wa Kigali Today,Syldion Sebuharara.

Gasigwa yavuze ko yakubiswe akanamburwa ibyo yari afite birimo amafaranga na terefone n'aba biyita abuzukuru ba shitani.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Rubavu Ruhamyambuga Olivier,yemeje ko aba basore bazwi ndetse bagiye guhangana nabo.

Yagize ati"Abo biyita iryo zina turabazi ariko ubu bamwe muri bo bagera kuri 80 bamaze gufatwa n'inzego zibishinzwe kandi turarangiza icyumweru bose twabafashe.Nta numwe ukibarizwa muri aka karere kuko twarabahagurukiye tugomba Kubaca mu karere kacu."



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-abuzukuru-ba-shitani-bateye-urugo-rw-umuturage-bamukatisha-inzembe-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)