Polisi y'u Rwanda yashyikirije abaturage ibikorwa byatwaye miliyoni zirenga 900 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatashywe kuri uyu wa Kabiri ubwo hasozwaga Police Week, yakozwemo ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry'abaturage.

Ku rwego rw'igihugu, byasorejwe mu Karere ka Burera, bikaba bisize mu gihugu hose Polisi yubakiye abaturage inzu 30 aho buri karere kubatswemo imwe, imirasire y'izuba 4578, ubwisungane mu kwivuza ku bantu 1600 n'imodoka yahawe Umurenge wa Bumbogo wo mu Karere ka Gasabo yahize iyindi mu bukangurambaga bwo kwirinda Covid-19.

Polisi kandi yatanze imitiba y'inzuki ya kijyambere ku makoperative 11, inka 4 n'ubwogero bw'inka 13.

Bamwe mu baturage bafashijwe na Polisi y'Igihugu, mu buhamya bwabo bagarutse ku buzima n'imikorere mibi yagiye ibageza ku bihombo bikomeye.

Nsabimana Deus wo muri Koperative Abakunda inzuki bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera bafashijwe bagahabwa ibikoresho bigezweho, yavuze ko ibikoresho gakondo bakoreshaga byagiraga ingaruka.

Yagize ati" Twaburaga ibikoresho bya kijyambere tukajyana ifumba hakaba harahiye tukangiza ibidukikije ndetse n'umusaruro wari muke, turashimira Polisi y'u Rwanda kuko yaduhaye ibikoresho bigezweho kandi no kubikorera isuku biba byoroshye. Tugiye kongera umusaruro dutere imbere ndetse tubungabunge n'ibidukikije."

Uwamahoro Angelique we ni umubyeyi ufite abana bane utaragiraga iyo aba ariko kuri ubu yahawe inzu nziza irimo n'ibikoresho hiyongeraho n'ibiribwa yagenewe n'abaturanyi be.

Yagize ati 'Aho nari ndi ni mu nzu y'icyumba kimwe na salon nabanagamo n'abana banjye bane kandi nayo ni iyo umuturanyi yari yarantije. Ndashimira Perezida wacu Paul Kagame wansezeranyije kubaho neza abinyujije muri Polisi yacu kuko ubu njya guca inshuro abana banjye mbasize ahantu heza."

"Mbere nicaraga ku kijerekani ntetse ariko ubu turi mu nzu nziza ifite byose n'umuriro n'abana bagiye kujya biga neza. Niyemeje ko nta wakwangiza umutekano ndebera ahubwo ni ugutangira amakuru ku gihe bigakumirwa."

Ntamugabumwe Bernard, umuturanyi wacumbikiye Uwamahoro, yagize ati" Uyu mubyeyi nabonye abayeho nabi mutiza inzu ariko nayo wabonaga ntacyo yamumarira none Polisi yatwunganiye, turayishimira ko yita ku mutekano n'iterambere ry'abaturage, ubu tugiye kurushaho gufatanya na Polisi tubashyikiriza amakuru y'ahaba hari ibikorwa byabangamira umutekano."

Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yashimiye Polisi y'Igihugu ku bikorwa biteza imbere abaturage, asaba abafashijwe kubibungabunga neza no kubibyaza umusaruro.

Yagize ati 'Turasaba abaturage gufata neza ibyo bakorewe kugira ngo bibabyarire umusaruro, biteze imbere kugira ngo iterambere Umukuru w'Igihugu abifuriza rigerweho vuba. Turabasaba kandi kurushaho gukomeza kugira uruhare mu gufatanya na Polisi mu kwicungira umutekano no gukumira ibyaha."

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera yasabye abafashijwe kurushaho kwegera no gukorana na Polisi bagamije gukumira no kwirinda ibyaha.

Yagize ati 'Ibikorwa nk'ibi bikwiye gutuma bagira imbaraga mu kwegera Polisi, gutangira amakuru ku gihe bahereye ku kintu cyose gishobora kwangiza umutekano wabo mubyo bagezeho n'uw'abandi n'ibyo bagezeho."

"Turashimira abafatanyabikorwa bose tunibutsa abaturage ko kwirinda Covid-19, bakurikiza amabwiriza, birinda gutwara ibinyabiziga basinze kuko biteza impanuka, bakirinda n'ibindi bikorwa byose bihungabanya umutekano."

Mu karere ka Rubavu Nyirasafari Joseline yashyikirijwe inzu ifite agaciro ka 9.195.100 frw yubakiwe na Polisi y'igihugu, hanasurwa koperative ebyiri zorora amatungo magufi zigizwe n'abagore bakoraga ubucuruzi bwa magendu bakiyemeza kubureka.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François yashimiye ibikorwa byakozwe na Polisi y'igihugu, avuga ko bizahindura ubuzima bw'abaturage.

Ni umuhango kandi witabiriwe n'umuyobozi wa Polisi y'igihugu wungirije ushinzwe ubuyobozi n'abakozi DIGP Jeanne Chantal Ujeneza ndetse n'umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu mu ngabo z'u Rwanda, General Major Alex Kagame.

Ibi bikorwa byose byatashwe kuri uyu munsi, byakorwaga hanashyirwa mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19 yongeye gukaza umurego muri iyi minsi.

Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, hakorwa ubukangurambaga buhuza inzego za Polisi n'abaturage batandukanye bakigishwa uburyo bwo kwirinda no gukumira ibyaha ariko hagakorwamo n'ibikorwa bigamije iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

Buri karere ko mu Rwanda hubatswe inzu igezweho yashyikirijwe utishoboye
Byari ibyishimo ubwo uyu muturage utishoboye yashyikirizwaga inzu
Koperative Abakunda inzuki bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera ni imwe mu zafashijwe kubona ibikoresho bigezweho
Ibikoresho abavumvu bahawe batangaje ko babyitezeho kubafasha gukora ubuvumvu bw'umwuga
Koperative Abakunda inzuki bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera ni imwe mu zafashijwe kubona ibikoresho bigezweho
Mu Burasirazuba naho abaturage batishoboye bashyikirijwe inzu bubakiwe na Polisi y'u Rwanda
Umurenge wa Cyuve washyikirijwe inkunga yatanzwe na Polisi y'u Rwanda muri Police Week
Bahati Zacharie ufite abana bane wari umaze imyaka 20 muri DR Congo yahawe inzu yubakiwe na Polisi y'u Rwanda
Umurenge wa Bumbogo muri Gasabo wahawe imodoka nk'umurenge wabaye uwa mbere mu bikorwa cyane cyane ibyo kubahiriza ingamba zo kurwanya Covid-19
Mu karere ka Kayonza umuturage yashyikirijwe inzu ifite n'amazi
Mukamana Claudine wo mu karere ka Ruhango yashyikirijwe inzu yubakiwe na Polisi y'u Rwanda
Amakoperative arimo n'ay'ubworozi muri Rubavu yafashijwe gukomeza kwiteza imbere
Guverineri Habitegeko François ashyikiriza inzu umuturage utishoboye mu karere ka Rubavu
Nuwemugeni Annonciate wo mu karere ka Ngororero yahawe inzu igezweho
Mu karere ka Rusizi naho abaturage bafashijwe na Polisi mu bikorwa bitandukanye by'iterambere
Umuryango utishoboye mu karere ka Kamonyi washyikirijwe inzu wubakiwe na Polisi y'u Rwanda
Inzu zatanzwe zifite ibikoresho byose nkenerwa
Mu ntara y'Iburasirazuba hatashywe ubwogero bukoreshwa mu gutera inka umuti wica uburondwe. ku Rwego rw'Igihugu hatashywe ubwogero 13
Nyirabanani Fayina yashyikirijwe inzu ifite agaciro ka 9,000,000 Frw mu Kagari ka Gicaca Umurenge wa Musenyi
Meya wa Rulindo, Mukanyirigira Judith hamwe n'abandi bayobozi bataha inzu ifite agaciro ka 10,250,000Frw yubakiwe Mukagasana Patricie wo mu Murenge wa Tumba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-y-u-rwanda-yashyikirije-abaturage-ibikorwa-byatwaye-miliyoni-zirenga-900

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)