Byatashywe kuri uyu wa Kabiri ubwo hasozwaga Police Week, yakozwemo ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry'abaturage.
Ku rwego rw'igihugu, byasorejwe mu Karere ka Burera, bikaba bisize mu gihugu hose Polisi yubakiye abaturage inzu 30 aho buri karere kubatswemo imwe, imirasire y'izuba 4578, ubwisungane mu kwivuza ku bantu 1600 n'imodoka yahawe Umurenge wa Bumbogo wo mu Karere ka Gasabo yahize iyindi mu bukangurambaga bwo kwirinda Covid-19.
Polisi kandi yatanze imitiba y'inzuki ya kijyambere ku makoperative 11, inka 4 n'ubwogero bw'inka 13.
Bamwe mu baturage bafashijwe na Polisi y'Igihugu, mu buhamya bwabo bagarutse ku buzima n'imikorere mibi yagiye ibageza ku bihombo bikomeye.
Nsabimana Deus wo muri Koperative Abakunda inzuki bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera bafashijwe bagahabwa ibikoresho bigezweho, yavuze ko ibikoresho gakondo bakoreshaga byagiraga ingaruka.
Yagize ati" Twaburaga ibikoresho bya kijyambere tukajyana ifumba hakaba harahiye tukangiza ibidukikije ndetse n'umusaruro wari muke, turashimira Polisi y'u Rwanda kuko yaduhaye ibikoresho bigezweho kandi no kubikorera isuku biba byoroshye. Tugiye kongera umusaruro dutere imbere ndetse tubungabunge n'ibidukikije."
Uwamahoro Angelique we ni umubyeyi ufite abana bane utaragiraga iyo aba ariko kuri ubu yahawe inzu nziza irimo n'ibikoresho hiyongeraho n'ibiribwa yagenewe n'abaturanyi be.
Yagize ati 'Aho nari ndi ni mu nzu y'icyumba kimwe na salon nabanagamo n'abana banjye bane kandi nayo ni iyo umuturanyi yari yarantije. Ndashimira Perezida wacu Paul Kagame wansezeranyije kubaho neza abinyujije muri Polisi yacu kuko ubu njya guca inshuro abana banjye mbasize ahantu heza."
"Mbere nicaraga ku kijerekani ntetse ariko ubu turi mu nzu nziza ifite byose n'umuriro n'abana bagiye kujya biga neza. Niyemeje ko nta wakwangiza umutekano ndebera ahubwo ni ugutangira amakuru ku gihe bigakumirwa."
Ntamugabumwe Bernard, umuturanyi wacumbikiye Uwamahoro, yagize ati" Uyu mubyeyi nabonye abayeho nabi mutiza inzu ariko nayo wabonaga ntacyo yamumarira none Polisi yatwunganiye, turayishimira ko yita ku mutekano n'iterambere ry'abaturage, ubu tugiye kurushaho gufatanya na Polisi tubashyikiriza amakuru y'ahaba hari ibikorwa byabangamira umutekano."
Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yashimiye Polisi y'Igihugu ku bikorwa biteza imbere abaturage, asaba abafashijwe kubibungabunga neza no kubibyaza umusaruro.
Yagize ati 'Turasaba abaturage gufata neza ibyo bakorewe kugira ngo bibabyarire umusaruro, biteze imbere kugira ngo iterambere Umukuru w'Igihugu abifuriza rigerweho vuba. Turabasaba kandi kurushaho gukomeza kugira uruhare mu gufatanya na Polisi mu kwicungira umutekano no gukumira ibyaha."
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera yasabye abafashijwe kurushaho kwegera no gukorana na Polisi bagamije gukumira no kwirinda ibyaha.
Yagize ati 'Ibikorwa nk'ibi bikwiye gutuma bagira imbaraga mu kwegera Polisi, gutangira amakuru ku gihe bahereye ku kintu cyose gishobora kwangiza umutekano wabo mubyo bagezeho n'uw'abandi n'ibyo bagezeho."
"Turashimira abafatanyabikorwa bose tunibutsa abaturage ko kwirinda Covid-19, bakurikiza amabwiriza, birinda gutwara ibinyabiziga basinze kuko biteza impanuka, bakirinda n'ibindi bikorwa byose bihungabanya umutekano."
Mu karere ka Rubavu Nyirasafari Joseline yashyikirijwe inzu ifite agaciro ka 9.195.100 frw yubakiwe na Polisi y'igihugu, hanasurwa koperative ebyiri zorora amatungo magufi zigizwe n'abagore bakoraga ubucuruzi bwa magendu bakiyemeza kubureka.
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François yashimiye ibikorwa byakozwe na Polisi y'igihugu, avuga ko bizahindura ubuzima bw'abaturage.
Ni umuhango kandi witabiriwe n'umuyobozi wa Polisi y'igihugu wungirije ushinzwe ubuyobozi n'abakozi DIGP Jeanne Chantal Ujeneza ndetse n'umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu mu ngabo z'u Rwanda, General Major Alex Kagame.
Ibi bikorwa byose byatashwe kuri uyu munsi, byakorwaga hanashyirwa mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19 yongeye gukaza umurego muri iyi minsi.
Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, hakorwa ubukangurambaga buhuza inzego za Polisi n'abaturage batandukanye bakigishwa uburyo bwo kwirinda no gukumira ibyaha ariko hagakorwamo n'ibikorwa bigamije iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.