Nyagatare : Icyiciro cy'Urubyiruko ni cyo giteye impungenge ku bijyanye na SIDA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hasanzwe hariho intego ya 90*90*90 yo kuba nibura abantu bangana na 90 bazi uko bahagaze ku bwa Virusi Itera SIDA, mu babusanganywe nibura 90% bakaba bafata imiti naho mu bayifata nibura 90% bakaba bafite ubudahangarwa bwo kuba batayanduza abo baryamanye na bo.

Kuri uyu wa 01 Ukuboza mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko mu Rwanda abantu 86% bafite Virusi itera Sida babizi naho 95% muri abo bakaba bafata imiti naho abarenga 90% bakaba bafata imiti neza ku buryo Virusi yagabanutse mu mubiri wabo ku buryo badashobora no kuyanduza.

Gusa ngo ikibazo gisigaye mu rubyiruko by'umwihariko rwo muri aka Karere ka Nyagatare kuko abo muri iki cyiciro bafite ubwandu bwa SIDA ari bwo badafata imiti neza.

Yagize ati 'kuko muri iyi mibare mvuze ni bo [urubyiruko] bafata imiti nabi ni na bo turi kubona bayifata ntigabanye bwa bukana bwa virus itera SIDA mu mubiri wabo cyane muri aka Karere [Nyagatare] ninaho twabonye ibipimo biri hejuru by'urubyiruko rutagabanya ubwo bukana bw'iyi virusi kurusha ahandi.'

Ibi ni na byo byatumye uyu munsi wizihirizwa muri aka Karere kugira ngo hashyirwe imbaraga mu kurandura iki kibazo gishobora kuba intambamyi yo kugera ku ntego zo kurwanya SIDA.

Muri Nyagatare, abantu 7 204 bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA mu gihe mu gihugu cyose ifatwa n'abagera ku bihumbi 200.

Mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, hanabayeho gutangiza ubukangurambaga bw'amezi 3 buzakorwamo ibikorwa byo kwirinda iki cyorezo.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yavuze ko kurandura SIDA bikwiye kuba inshingano ya buri wese kandi ko buri wese abigize ibye iki cyorezo cyaranduka burundu.

Avuga ko hari ikizere ko mu mwaka wa 2030 nta bwandu bushya buzaba bukiboneka kuko ngo hari intambwe imaze guterwa mu myaka 25 ishize abafite virusi itera Sida bitabwaho.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Nyagatare-Icyiciro-cy-Urubyiruko-ni-cyo-giteye-impungenge-ku-bijyanye-na-SIDA

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)