Robert Mugabe yagarutse ku ngengabitekerezo ya Hutu-Power yakuze mu banyarwanda bahoze ari abo mu bwoko bw'Abahutu igatuma bagirira urwanga Abatutsi.
Avuga ko ingengabitekerezo ishingiye ku bwoko ubwo ari bwo bwose, iteka iba ari mbi kandi ko ingaruka zayo ziza zisenya.
Ati 'Ntabwo ushobora kubaka politiki ishingiye ku bwokoâ¦irangira mwicanye yewe n'ufite camp avuga ngo arubakira kuri supremacy y'Abatutsi na we ni Faux, uwo muntu nta nubwo najya iwe gusaba umugeni. Na we nta nyungu z'Igihugu aba aharanira.'
Akomeza agira ati 'Ntabwo bishoboka ko uwiyita Umututsi yategeka uru Rwanda ngo ni we wavukiye gutegeka, nta n'ubwo Umuhutu yategeka iki Gihugu kitagira Umututsi cyangwa ngo yubake ubutegetsi butagira Umututsi.'
Yungamo ati 'U Rwanda ni urwacu twese.'
Robert Mugabe avuga ko ingengabitekerezo ya Parmehutu ari yo muzi wa Jenoside Yakorewe Abatutsi kuko na yo yari ishingiye ku bwoko kandi ko hakiri benshi mu bayikuriyemo bakiyifite bari mu bihugu byo hanze banirirwa bavuga nabi ubuyobozi bw'u Rwanda barimo umugore witwa Sylvie Mukankiko ukomeje gukoresha amagambo akarishye ku mbuga nkoranyambaga.
Robert Mugabe unenga uyu mugore, avuga ko ibyo avuga atari ubusazi ndetse ko atari ubujiji ahubwo ko ari imyumvire ye mibi ikwiye kwimwa umwanya mu matwi y'Abanyarwanda.
IKIGANIRO CYOSE
UKWEZI.RW