Myugariro wa APR FC, Karera Hassan ntabwo yajyanye na bagenzi be berekeje mu gihugu cya Moroc gukina na RS Berkane umukino wo kwishyura w'ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup aho yagiye kureba umugore we.
Karera Hassan ntabwo yakinnye umukino ubanza wabereye i Kigali kubera ikibazo cy'imvune yo mu ivi yagize, bikaba byatumye atanajya gukina umukino wo kwishyura.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi arimo kubarizwa mu gihugu cya Finland aho umugore we Mutoni Diane asanzwe aba.
Yahise afata iki gihe atarimo gukina asaba uruhushya muri APR FC ko yajya kureba umuryango we akanashaka ibyangombwa bimwemerera gukorera aho ari ho hose hanze y'igihugu cya Finland kuko ibyo gukorera muri iki gihugu abifite, akaba yarahawe uruhushya ari nayo mpamvu atari mu Rwanda.
Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n'uyu musore ngo abe yavuga byinshi ku rungendo rwe niba atazanagaruka nk'uko bivugwa ariko ntabwo arasubiza ubutumwa yohererejwe.
Karera Hassan yasinyiye APR FC imyaka 2 mu mpeshyi y'uyu mwaka wa 2021, akaba yari avuye mu ikipe ya AS Kigali.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-apr-fc-yerekeje-muri-finland-kureba-umugore-we