Muhanga: Ababagira iminsi mikuru barasabwa kwitwararika amabwiriza y'ubuziranange bw'inyama #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Muhanga: Ababagira iminsi mikuru barasabwa kwitwararika amabwiriza y
Muhanga: Ababagira iminsi mikuru barasabwa kwitwararika amabwiriza y'ubuziranange bw'inyama

Bitangajwe mu gihe habura amasaha make ngo abemera Kristu binjire mu munsi mukuru wa Noheli, aho bivugwa ko abaturage bishyira hamwe bakabaga amatungo ahanini babikorera mu ngo zabo mu gihe biteganywa ko buri tungo rigomba kubagirwa ahabugenewe, mu rwego rwo kurinda ubuziranenge bw'inyama.

Umukozi w'Akarere ka Muhanga ushinzwe ubworozi, Kayiranga Calliope, avuga ko muri ako karere hari ibagiro rya Misizi ryakira inka zivuye mu Mirenge ya Nyamabuye, Muhanga, Cyeza na Shyogwe, ari na ho abaturage basabwa kuzana inka zabo kubagirwa kugira ngo inyama ziribwa zose bibe bizwi ko zatunganyirijwe ahantu hizewe.

Kayiranga avuga ko amabwiriza ateganya ko kubagira amatungo ahantu hatemewe bihanirwa, ariko ko icya mbere atari ibihano, ahubwo ibyiza ari ukwirinda kuko inyama zidapimye zishobora no gutera ibibazo by'ubuzima.

Agira ati 'Ahategereye ibagiro hari utubagiro duto kandi twujuje ibisabwa ku buryo hatunganyirizwa inyama, byaba bibabaje umuturage aguze inyama z'iminsi mikuru zikamutera ibibazo. Turabasaba kubagira no kugurira inyama ahantu hizewe'.

Kayiranga avuga ko abaveterineri b'imirenge bose bakurikirana uko amatungo abagwa muri iyi minsi mikuru kugira ngo byorohere abashaka kubaga gupimisha inyama, kandi ko bibujijwe kubagira mu bigunda.

Avuga ko hakomeza gukorwa ubugenzuzi kugira ngo ibikorwa byo kwitegura iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani bizasige nta muturage wandujwe n'inyama, kandi buri wese asabwa gukurikiza amabwiriza.

Umwaka ushize mu minsi mikuru ya Noheli n'Ububani habaruwe inka zisaga 400 zabazwe mu karere kose, n'ihene zisaga 300, bikaba buitezwe ko n'ubundi amatungo aza kubagwa ku bwinshi mu rwego rwo kwizihiza Noheli n'Ubunani.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-ababagira-iminsi-mikuru-barasabwa-kwitwararika-amabwiriza-y-ubuziranange-bw-inyama

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)