Mu rubanza rubera i Paris mu Bufaransa, ubushinjacyaha bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana igifungo cy'imyaka 15 kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatatu tariki 15 Ukuboza 2021 nibwo urukiko rw' i Paris mu Bufaransa rwumvise imyanzuro y' ubushinjacyaha n'iy'ubwunganizi bwa Claude Muhayimana, Umunyarwanda ufite n'ubwenegihugu bw'Ubufaransa, akaba aregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

 

Uyu mugabo w'imyaka 60 ashinjwa kuba yarakoresheje imodoka ya Hotel Guest House yatwaraga, akajyana Interahamwe mu bitero binyuranye byaguyemo Abatutsi benshi mu mujyi wa Kibuye no mu nkegero zayo.

Ubushinjacyaha bwabwiye abacamanza ko bushingiye ku byavuzwe n' abatangabuhamya bashinje Claude Muhayimana, ndetse n'ibimenyetso bimuhamya icyaha, bumusabira gufungwa imyaka 15. Ni mu gihe Me Philippe Meilhac umwunganira mu mategeko asaba ko'umukiliya' we agirwa umwere, ngo kuko nta bubasha yari afite bwo kwanga amabwiriza yo gutwara abicanyi.

Mu ntangiriro z'urubanza, Impuzamiryango CPCR iharanira Ubutabera n'Inyungu z'Abakotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nayo yakomeje guhirimbana kugeza Claude Muhayimana agejejwe mu butabera, yabwiye itangazamakuru ko kubera uburemere bw'ibyaha bimuhama, Claude Muhayimana yagombye guhanishwa gufungwa burundu.

Uru rubanza rwatangiye tariki 22 Ugushyingo uyu mwaka, humvwa abatangabuhamya babarirwa muri 50, barimo n'umugore wa Claude Muhayimana, Mediatrice Musengeyezu, wavuze ko yamwiboneye yica Abatutsi. Harimo kandi abakoranye ibyaha nawe, babyemeye bakanabisabira imbabazi.

Imyanzuro y'urukiko itegerejwe kuri uyu wa kane, tariki 16 Ukuboza 2021.
Uru ni urubanza rwa 3 rubunashirije mu Bufaransa abaregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu zindi 2 zabanje, abagabo babiri bahoze ari ba burugumesitiri, Tito Barahira na Octavien Ngenzi, bahanishijwe gufungwa burundu, naho Pascal Simbikangwa wari kapiteni mu ngabo zatsinzwe ahanishwa igifungo cy'imyaka 25.

The post Mu rubanza rubera i Paris mu Bufaransa, ubushinjacyaha bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana igifungo cy'imyaka 15 kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mu-rubanza-rubera-i-paris-mu-bufaransa-ubushinjacyaha-bwasabiye-umunyarwanda-claude-muhayimana-igifungo-cyimyaka-15-kubera-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-akurikiranyweho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-rubanza-rubera-i-paris-mu-bufaransa-ubushinjacyaha-bwasabiye-umunyarwanda-claude-muhayimana-igifungo-cyimyaka-15-kubera-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-akurikiranyweho

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)