Mu myaka ibiri mu Rwanda hiyahuye abantu 576 biganjemo abagabo bagize 82%- RIB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hamaze iminsi havugwa ibikorwa byo kwiyahura birimo n'ibikorerwa ahantu hasanzwe ari nyabagendwa ku ku nyubako ikoreramo isoko rizwi nk'Inkundamahoro imaze kwiyahuriraho abantu bane barimo umugabo wahiyahuriye muri iki Cyumweru.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko isesengura ryakozwe n'uru rwego, mu myaka ibiri ya 2019-2020 ndetse na 2020-2021, hiyaguye abantu 576.

Avuga ko muri iri sesengura kandi, basanze impamvu zibitera zitandukanye zikaba ziyobowe n'ibibazo by'amakimbirane cyangwa ihohoterwa ryo mu miryango bigize 28% hagakurikiraho uburwayi bwo mu mutwe bufite 8%, hakaza no kwiheba n'ahaginda gakabije bifite 4%.

Ku bijyanye n'ibyiciro by'imyaka, abenshi mu biyahura ni abari hejuru y'imyaka 50 bari ku kigero cya 28% hagarukiraho abari hagati y'imyaka 18 na 25.

Ati 'Noneho iyo ukoze isesengura ushingiye ku gitsina, abagabo ni b benshi ku kigero cya 82%, abagore ni 18%.'

Dr Murangira avuga ko nubwo amategeko y'u Rwanda adahana umuntu wiyahuye cyangwa wagerageje kubikora ariko itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange mu ngingo yaryo y' 116 riteganya ibihano ku muntu ushishikariza undi kwiyahura, umufasha kwiyahura cyangwa utuma yiyahura kubera kumutoteza agamije ko yiyahura.

IKIGANIRO KIRAMBUYE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Mu-myaka-ibiri-mu-Rwanda-hiyahuye-abantu-576-biganjemo-abagabo-bagize-82-RIB

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)