Miss World 2021: Miss Ingabire Grace yatsinzwe agace ka 'Head to Head challenge' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Head to Head Challenge' ni kamwe mu duce dukomeye kaba kitezwe na benshi mu bakurikira irushanwa ndetse n'abaryitabiriye.

Aka gace gatanga amahirwe kuri buri mukobwa uhatana kwivugaho, akavuga igihugu cye, akanavuga ku mushinga we. Hiyongeraho ibibazo bishobora kuba bibiri bitangwa n'uyoboye ikiganiro bigasubizwa na buri mukobwa.

Abategura iri rushanwa basaba buri wese gukomeza gushyigikira umukobwa uhatanye muri iri rushanwa, anyuze ku mbuga nkoranyambaga no kuri Application ya Mobstar.

Ubwo abategura iri rushanwa batangazaga abatsinze 'Head to head challenge' ritanga 16 binjira mu cyiciro cya nyuma badakoze ikindi kizamini, Ingabire Grace ntiyabashije kuza mu bitwaye neza kuko mu itsinda ryabo hatsinze umunya-Colombia.

Guhera mu itsinda rya mbere kugeza mu rya 16, abakobwa batsinze irushanwa rya 'Head to Head Challenge' ni abaturuka muri; Nepal, Indonesia, Paraguay, Cayman Island, Venezuela, Trinidad&Tobaco, Mongolia, Botswana, Vietnam, Cameroon, Philippines, Mexico, Colombia, Côte d'Ivoire, Nicuragua na Haiti.

Iri rushanwa ubusanzwe ritanga amahirwe muri Miss World, kuko abakobwa baritsinze bahita binjira muri Top40 nta yandi mananiza.

Amasura y'abakobwa batsinze mugace ka Head to Head Challenge
Aba uko ari 16 bamaze kubona itike biyongeraho abandi bagenda bitwara neza mu marushanwa atandukanye, hakaboneka 40 bajya mu cyiciro cya nyuma ari nabo bahatanira ikamba rya Miss World.

Muri ibi byiciro harimo ibyamaze guhatanirwa nk'umukobwa uhiga abandi kugira impano (Ingabire ntiyabashije kugaragara mu batsinze), uhiga abandi mu kumurika imideli ryegukanywe n'umunya Côte d'Ivoire, mu gukora sport (utaratangazwa) aba baziyongeraho n'abandi bazagenda batsinda mu byiciro bitandukanye.

Byitezwe ko irushanwa rya Miss World riri kubera muri Puerto Rico rizasozwa ku wa 16 Ukuboza 2021 hakamenyekana uwambitswe ikamba ku nshuro ya 70.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-ingabire-grace-uhagarariye-u-rwanda-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)