Miss Ingabire Grace yatsinzwe muri Head to h... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Head to Head Challenge' ni kamwe mu duce dukomeye kaba kitezwe na benshi mu bakurikira irushanwa ndetse n'abaryitabiriye.

Aka gace gatanga amahirwe kuri buri mukobwa uhatana kwivugaho, akavuga igihugu cye, akanavuga ku mushinga we. Hiyongeraho ibibazo bishobora kuba bibiri bitangwa n'uyoboye ikiganiro bigasubizwa na buri mukobwa.

Abategura iri rushanwa basaba buri wese gukomeza gushyigikira umukobwa uhatanye muri iri rushanwa, anyuze ku mbuga nkoranyambaga no kuri Application ya Mobstar.

Aka gace Miss Ingabire Grace yari agahuriyemo na Pamela Ubaezuonu [Ireland], Celine Van Ouytsel [Belgium], Andrea Aguilera [Colombia], Alvinette Soliana [Curacao] na Emilia Lepomak [Finland].

Kuri uyu wa Kane, abategura irushanwa rya Miss World batangaje umukobwa watsinze muri buri tsinda rya rihatanyemo mu gace ka 'Head to Head Challenge'.

Mu itsinda rya mbere hatsinze umukobwa wo muri Nepal, Umunya-Indonesia yabaye uwa mbere mu itsinda rya Kabiri, Umunya-Paraguay ni we wa mbere mu itsinda rya Gatatu, umukobwa wo muri Cayman Island yabaye uwa mbere mu itsinda rya kane.

Mu itsinda rya Gatanu, umunya-Venezuela ni we watsinze; mu itsinda rya Gatandatu hatsinze umunya-Trinidad&Tobaco, umunya-Mongolia yatsinze mu itsinda rya karindwi n'aho umunya-Botswana yahize abandi mu itsinda rya munani.

Umukobwa wo muri Vietnam ni we watsinze mu itsinda rya cyenda, umunya-Cameroon yabaye uwa mbere mu itsinda rya cumi, umunya-Philippines yahize abandi mu itsinda rya 11.

Mu itsinda rya 12 hatsinze umunya-Mexico ni mu gihe mu itsinda rya 13 ari naryo Miss Ingabire Grace yabarizwagamo hatsinze umunya-Colombia.

Umunya-Cote d'ivoire yatsinze mu itsinda rya 14, umunya-Nicaragua ahigika abandi mu itsinda rya 15 naho umunya-Haiti yahize abandi mu itsinda rya 16.

Nyuma yo gutangaza abakobwa 16 batsinze muri 'Head to head Challenge', abategura Miss World banagaragaje abakobwa 8 muri aba bahise bagera muri 30 bazavamo Nyampinga w'Isi 2021.

Abakobwa umunani bahise babona itike yo kujya muri 30 ba mbere ni Umunya-Nepal, Paraguay, Venezuela, Botswana, Cameroon, Philippines, Cote d'ivoire [Yatsinze icyiciro cyo kumurika imideli gakondo n'iyindi, byari byamuhesheje amahirwe n'ubundi yo kujya muri 30] ndetse n'umunya-Nicaragua.

Mu gace ka 'Head to head Challenge' abakobwa babajijwe ibibazo na Tonni-Ann Singh wabaye Miss World 2019 ndetse na Stephanie Del Valle wabaye Miss World 2016.

Imibare igaragaza ko abarenga miliyari ebyiri bakurikira ibi biganiro byo mu matsinda.


 Abakobwa 16 batsinze agace ka 'Head to head Challenge'
Amasura y'abakobwa 16 batsinze aka gace kanogera benshi


Abakobwa 8 babonye amahirwe yo kugera muri 30 bazavamo Nyampinga w'Isi


Umunya-Cote d'ivoire akomeje kwigaragaza muri iri rushanwa, dore ko yanahize abandi mu kumurika imideli gakondo


Ba Nyampinga baserukanye imyambaro gakondo n'iyindi muri iki cyiciro




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112426/miss-ingabire-grace-yatsinzwe-muri-head-to-head-challenge-abakobwa-8-bagera-mu-cyiciro-cya-112426.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)