Hatangajwe ibihembo kuri filime zizahiga izin... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri serukiramuco rizatangizwa kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukuboza 2021 rigasozwa tariki 17 Ukuboza 2021, rifite insanganyamatsiko igira iti 'Kagire inkuru (Tell the tale)', yatekerejwe mu rwego rwo gushishikariza kubara inkuru zigisha kandi zubaka umuryango uzira umuze.

Iri serukiramuco ryagombaga kuba muri Werurwe 2021 risubikwa kubera Covid-19. Abaritegura ko bishimira ko nibura muri iki gihe ibintu bigenda bisubira mu buryo n'ubwo Isi ikomeje guhangana n'icyorezo cya Covid-19.

Kuri iyi nshuro ya karindwi, U Bufaransa ni bwo mushyitsi Mukuru muri iri serukiramuco.

Umuhango wo gufungura iri serukiramuco uzaba kuri uyu wa Gatanu, uzerekanirwamo filime 'TUG OF WAR (Vuta N'Kuvute)' y'umunya-Tanzania Amil Shivji.

Mu gihe cy'icyumweru kimwe iri serukiramuco rizamara hazaba ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro ku iterambere rya sinema, kwerekana filime 57 zigabanyije mu byiciro bitandatu harimo icyiciro cya filime ndende [Long Feature], icyiciro cya filime ngufi [Short Films], filime mbarankuru [Documentary], Tv&Web Series, filime Mpuzamahanga n'izo mu Rwanda.

Ibikorwa bitandukanye birimo guhugura abakora sinema, kwerekana filime, ibiganiro ku iterambere rya sinema n'ibindi.

Filime zizerekanirwa kuri Canal Olympia, Century Cinema, Centre Culturelle Francophone no kuri Lavana.

Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tressor Nsenga yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 9 Ukuboza 2021, ko ku munsi wa nyuma w'iri serukiramuco bazahemba filime zahize izindi.

Avuga ko hari akanama Nkemurampaka kagizwe n'abantu 9 bazemeza filime yitwaye neza kurusha izindi. Akavuga ko uretse igikombe gishushanyije mu ishusho y'Intore, hari n'abaterankunga barimo nka Canal+, MaraPhone n'abandi bazatanga ibihembo.

Yavuze ko buri cyiciro cyizahembwa. Ati 'Muri buri cyiciro hazavamo abantu, kandi Akanama Nkemurampaka kazaba gafite ibyo gashingiraho twabahaye. Rimwe biba bishingiye ku buryo filime ikoze n'ukuntu yayobowe, amashusho, amajwi n'ibindi. Rero akanama kazicara gahitamo umwe.'

Tressor avuga ko kuva mu 2014 iri serukiramuco ritangajwe bishimira intere rimaze kugeraho, harimo umubare wa filime uryitabira, abashyitsi, abaterankunga bagenda barigana, ababafasha gushyira mu ngiro ibitekerezo n'ibindi.

Ni ibintu ariko avuga ko bitikoze umunsi umwe; kuko byasabye kubaka ikiraro hagati y'abatunganya cinema n'abazireba bahana ibitekerezo kucyakorwa.

Umutaliyani Fabrizio Colombo utanga ishusho y'uko iri serukiramuco rigomba kumera, we avuga ko ryafashije Abanyarwanda gutinyuka bumva ko nabo bakora filime zihatana ku rwego Mpuzamahanga.

Ataga urugero rwa Joel Karekezi wakoze filime 'Mercy of the Jungle', Mutiganda wa Nkunda ufite filime 'Nameless' n'abandi bagaragaza ubushake bwo kwagura cinema mu Rwanda.

Muri filime zizerekanwa harimo 'Ethereality' ya Gahigiri Kantarama iherutse kwegukana igihembo mu cyiciro cya filime mpamo ngufi mu iserukiramuco rya Fespaco.

Hari kandi 'Bambi' ya Mutiganda wa Nkunda ndetse na 'Nameless' ye yahize izindi mu cyiciro cy'Inyandiko nziza ya filime ndende mu Iserukiramuco Mpuzamahanga rya Filime, Fespaco.

Kanda hano urebe filime 76 zizerekanwa mu iserukiramuco Mashariki


Umuyobozi w'Iserukiramuco rya Sinema, Mashariki African Film Festival, Tressor Nsenga, yavuze ko bishimira intera iri serukiramuco rigezeho n'ubwo bafite urugendo rwo gukora 

Umutaliyani Fabrizio Colombo utanga ishusho y'uko iserukiramuco rya Mashariki rigomba gukorwa


Mahrez Keroui, umunyamakuru wibanda kuri cinema wo muri Abdijan. Ni umwe mu bazaba bagize Akanama Nkemurampaka ka Mashariki African Film Festival Â 

Uhereye ibumoso: Umuvugizi wa Mashariki African Film Festival, Mazimpaka Kennedy, Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tressor Nsenga, Umutaliyani Fabrizio Colombo n'umunyamakuru Mahrez Keroui witabiriye amaserukiramuro akomeye arimo Fespaco, iryo muri Tunisia n'andi 


Filime 76 zizerekanwa mu iserukiramuco Mashariki 


Ku wa 5 Ukuboza 2021, kuri Canal Olympia, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam yaharebeye filime yakozwe n'Abanya-Israel


Iserukiramuco Mashariki rigiye kuba ku nshuro ya karindwi

KANDA HANO UREBE AGACE KA FILIME IZAFUNGURA IRI SERUKIRAMUCO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112419/hatangajwe-ibihembo-kuri-filime-zizahiga-izindi-muri-57-zizerekanwa-mu-iserukiramuco-masha-112419.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)