Kutaboneka kw'Abacamanza byatumye Munyenyezi woherejwe na USA ataburana urubanza rwe rwimurirwa umwaka utaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inteko y'abacamanza yagombaga kuburanisha Munyenyezi ntiyabonetse kubera amahugurwa y'abagize ubucamanza mu Rwanda hose akomeje muri iki cyumweru.

Munyenyezi uregwa ibyaha birindwi bya jenoside, yagejejwe mu Rwanda mu kwezi kwa kane yoherejwe na Amerika, ubu afungiye muri gereza ya Mageragere i Kigali.

Aburana ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko muri jenoside atari afite intege z'umubiri zo gukora ibyaha yarezwe n'abatangabuhamya b'ubushinjacyaha.

Yavuze ko abatanze ubuhamya bumushinja bamubeshyeye ko yigaga muri kaminuza kandi ngo we atarigeze anarangiza amashuri yisumbuye.

Ibi abunganizi be babizamukiyeho bavuga ko abatangabuhamya ari "abanyabinyoma kuko na Arusha [urukiko rwa UN] hari ubuhamya bwabo bwateshejwe agaciro kubera kubeshya".

Uruhande rw'uregwa rwavuze ko hari ubuhamya bwanditse bw'abavuga ko biganaga nawe kandi babeshya, bakavuga ko ibirego ku mukiriya wabo bishingiye ku buhamya bw'ibinyoma.

Urukiko rwaje gutegeka ko Madamu Munyenyezi afungwa iminsi 30 y'agateganyo.

Urukiko uyu munsi rwavuze ko uru rubanza rwe mu mizi ruzatangira tariki 06 Mutarama 2022.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Kutaboneka-kw-Abacamanza-byatumye-Munyenyezi-woherejwe-na-USA-ataburana-urubanza-rwe-rwimurirwa-umwaka-utaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)