APR FC yaherukaga gusoza iminota 90 itarebye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inkuru itari ikunze kuvugwa muri shampiyona y'u Rwanda, kumva ko APR FC yashoje umukino itarebye mu izamu. Usibye no kudatsindwa muri shampiyona yewe no kunganya ntabwo byari bikunze kuba, gusa kuri iyi inshuro APR FC yasohotse mu kibuga nta n'igitego iteye mu izamu ngo nyuma bacyange.

APR FC yaherukaga kunganya umukino wa shampiyona tariki 26 Gicurasi inganya na As Kigali igitego kimwe kuri kimwe,  umukino wabereye i Muhanga.

Hari hashize umwaka n'iminsi 341 APR FC itarasoza umukino wa shampiyona idatsinze igitego, bivuze ko haburaga iminsi 25 kugira ngo imyaka ibiri yuzure.

Etincelles FC imaze imyaka ibiri idatsindwa na APR FC kuko ubwo baheruka guhura nabo banganyije igitego kimwe kuri kimwe muri Mutara tariki 18 mu 2020 kandi nabwo Etincelles FC yari yahawe ikarita y'umutuku.

APR FC iheruka gusoza umukino wa shampiyona idatsinze igitego, tariki 30 Ukwakira 2019 ubwo yanganyaga na As Kigali ubusa ku busa. APR FC iheruka gutsindwa na Espoir FC kuri sitade ya Kigali tariki tariki 25 Nzeri 2019 ari nayo nsinzwi iheruka.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112425/apr-fc-yaherukaga-gusoza-iminota-90-itarebye-mu-izamu-agapfukamunwa-kataraza-112425.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)