Kiyovu Sport ikomeje kongera amanota irusha amakipe ayikurikiye – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi wa 10 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda usize Rayon Sport ku mwanya wa kabiri, mu gihe Kiyovu Sport ikomeje kwanikira amakipe ayikurikiye.

Rayon Sport ihagaze ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Wily Onana ku wa Gatatu.

Abasore ba Romami Marcel bakomeje kotsa igitutu Kiyovu Sport yitwaye neza kuri uyu wa Kane igasubizamo ikinyuranyo cy'amanota atanu.

Igitego cya Abedi Bigirimana â€" wanahushije penaliti cyari â€" gihagije kugira ngo Kiyovu Sport yegukane amanota atatu itsinze Rutsiro FC igitego 1-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Iyi kipe yambara icyatsi n'umweru ikomeje guhirwa muri shampiyona nyuna yo kwitwara neza mu gihe APR FC na AS Kigali zose zananiwe gutsinda imikino yazo kuri uyu munsi wa 10 wa shampiyona.


Andi makuru:


AS Kigali nangayije na Gasogi United mu mikino yabanjirije iyindi igitego 1-1 cyatsinzwe na Shaban Husein mu gihe Gasogi yatsindiwe na Herron Berian.

Mu wundi mukino wabaye Espoir yatsinze Bugesera ibitego 3-1 byatsinzwe na Fred Muhozi watsinze ibitego bibiri n'ikindi cyatsinzwe na Arsene Tuyisenge mu gihe Abdul Muniru yatsindiye Bugesera.

Uyu munsi usize Kiyovu Sport ku mwanya wa mbere n'amanota 23 irusha Rayon Sport iyikurikiye amanota atanu, mu gihe APR FC na AS Kigali zikurikiyeho ku mwanya wa gatatu n'uwa kane zinganya amanota, 17, zombi, ariko APR FC ifite imikino itatu y'ibirarane.

Uko imikino y'umunsi wa 10 yagenze

Uko rutonde ruhagaze kugeza ubu



Source : https://yegob.rw/kiyovu-sport-ikomeje-amanota-irusha-amakipe-ayikurikiye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)