Karongi: Umusore arakekwaho kwicisha umukobwa wamwishyuye kugira ngo amubere umugore - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku itariki 30 Ugushyingo 2021, nibwo Muhawenimana Valentine w’imyaka 22 yaburiwe irengero, umurambo we uboneka kuri uyu wa 5 Ukuboza 2021, mu Ishyamba riherereye mu mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Karambo mu Murenge wa Rugabano.

Amakuru IGIHE yamenye avuga ko uyu nyakwigendera akimenya ko atwite, yegereye umusore wamuteye inda amubwira ko amukunda, kandi ko abimwemereye yiteguye kubana nawe akamubera umugore.

Nyamusore akibyumva yaramushwishurije, amubwira ko ikibazo cy’ubushobozi bucye afite kitatuma arongora mu buryo bwemewe n’amategeko.

Izi mpungenge zatumye Muhawenimana ajya gukubita inzu ibipfunsi agarukana ibihumbi 300 Frw, ayashyikiriza umusore wamuteye inda yizeye ko ari yo bazaheraho bubaka ubuzima, kuko imbogamizi y’amikoro yari itangiye kubonerwa igisubizo.

Amakuru avuga ko uyu musore yemeye kwakira amafaranga y’umukobwa kuko yari akennye, ariko akomeza kugira umugambi wo kutazamushaka.

Umukobwa yakomeje kubaza umusore aho gahunda zigeze, undi nawe mu kumwikiza ahitamo gucura umugambi wo kumwicisha, nk’uko bikekwa n’abaturage bazi iby’iki kibazo.

Uyu musore ngo yahaye akazi abandi basore babiri, abasaba kwica Muhawenimana ubundi akazabahemba ibihumbi 80 Frw, bikavugwa ko aya mafaranga yari kubahemba yari kuyakura mu mafaranga wa mukobwa yamuhaye.

Kugeza ubu abasore babiri bikekwa ko bahawe akazi ko kwica Muhawenimana bamaze gutabwa muri yombi. Amakuru avuga ko nyuma y’urupfu rwa Muhawenimana, umuryango we wegereye uyu musore bari basanzwe bakundana bamubaza niba azi irengero rye, maze uyu musore ababwira ko yagiye i Gisenyi gushaka umugabo.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Nsabimana Cyriaque, yavuze ko amakuru y’uko uyu mukobwa yari yarahaye amafaranga ku musore bakundana nabo bayumvise, ariko avuga ko nta byinshi yatangaza kuko iperereza rigikomeje.

Uyu muyobozi yasabye abaturage bafitanye amakimbirane kwiga umuco wo kwegera inzego z’ubuyobozi zishobora kubafasha kuyahashya ataragera aho ashobora gutwara ubuzima bw’umuntu.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.




source : https://ift.tt/3Evjwwh
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)