Inteko rusange ya FERWAFA ishobora kujya yitabirwa n'intoranywa zitwaye neza mu mwaka w'imikino #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biravugwa ko Inama y'Inteko Rusange y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ishobora kuzajya yitabirwa n'abanyamuryango bazajya baba bitwaye neza mu mwaka w'imikino.

Tariki ya 18 Ukuboza 2021 hateganyijwe Inama y'Inteko Rusange isanzwe ya FERWAFA, muri iyi Nteko Rusange abanyamuryango bamaze kumenyeshwa bimwe mu biri ku murongo w'ibyigwa nk'uko bisanzwe bigenda.

Imwe mu ngingo ziri ku murongo w'ibyigwa harimo ko nta munyamuryango mushya uzakirwa nk'uko iteko nshingiro ribiteganya, umunyamabanga w'umusigire wa FERWAFA, Iraguha David akaba yabwiye ISIMBI ko hari ibikinozwa neza kugira ngo batangire kongera kwakira abanyamuryango bashya.

Ati 'Inteko Rusange n'uyu mwaka izaba nk'ibisanzwe, abanyaryango bashya ntabwo ari ugupfa kwakira kuko hari ibyo baba basabwa kugira ngo babe bakuzuza, hari n'ibiri kunozwa kurushaho kugira ngo hakirwe abanyamuryango bashya kuko ubu hari ibisabwa biri kunononsorwa kugira ngo ubutaha bazajye bakirwa hari ibikenewe byose babyujuje, niyo mpamvu ubu ntabari ku rutonde.'

Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko muri iyi Nteko Rusange hashobora kuzatangwamo icyifuzo cy'uko Inteko yazajya yitabirwa n'abanyamuryango bitwaye neza (Intoranywa) mu mwaka w'imikino, ni mu rwego ngo rwo kongera ihangana mu makipe ku buryo buri umwe yazajya akora aharanira kugira icyicaro mu Nteko Rusange.

Kuri iyi ngingo Iraguha David yabwiye ISIMBI ko nta kintu yabitangazaho Inteko Rusange itaraba kuko ngo biramutse bibaye biri no mu byo bifuza, kubivuga bitaremezwa ntacyo byaba bimaze, ngo ni ugutegereza nyuma yayo.

Ati 'ibyo ngibyo reka tuzabivuganeho nyuma y'Inteko Rusange kuko urumva ko ubu ngubu ibyo naba ngiye kukubwira ntabigira blague, hari Inteko Rusange nyuma twazavugana mukamenya ibyavuyemo n'aho ubu ushaka ko nkubwira imyanzuro? Ibiteganywa?'

Ibi biramutse byemejwe byaba bihamanye n'amategeko shingiro ya FERWAFA, ingingo ya 11 igaruka k'uburenganzira bw'umunyamuryango cyane mu gace ka mbere igika A, aho ivuga ko abanyamuryango bemerewe kujya mu Nteko Rusange ya FERWAFA, kumenyeshwa mbere ibiri ku murongo w'ibyigwa mu Nama y'Inteko Rusange, kuyitumirwamo ku gihe gikwiye no kuyitangamo ijwi iyo habaye amatora.

Inteko Rusange ya FERWAFA ishobora kuzajya yitabirwa n'intoranywa gusa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inteko-rusange-ya-ferwafa-ishobora-kujya-yitabirwa-n-intoranywa-zitwaye-neza-mu-mwaka-w-imikino

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)