Ingabo za Uganda na RDC zigambye kurimbura inkambi za ADF #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igisirikare cya Uganda n'igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bivuga ko inkambi enye z'umutwe w'inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF) zashenywe mu bitero by'indege hamwe n'iby'imbunda za rutura byagabwe ku itariki ya 30 y'ukwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka.

Itangazo ry'igisirikare cya Uganda n'icya DR Congo rivuga ko intagondwa 34 zo mu mutwe wa ADF zafashwe naho Abanye-Congo 31 bari barafunzwe n'uwo mutwe bararekurwa.

Nta cyo umutwe wa ADF wari watangaza ku mugaragaro kuri ibi bivugwa n'ingabo za Uganda n'iza DR Congo.

Ingabo z'ibihugu byombi zivuga ko ubu zatangiye gufungura imihanda yo mu turere two mu nkengero z'umujyi wa Beni, aho byemezwa ko izo nyeshyamba zifite ibirindiro.

Igisirikare cya Uganda cyagiye mu burasirazuba bwa DR Congo ku butumire bwa leta y'icyo gihugu, muri gahunda yo guhashya inyeshyamba za ADF zivugwaho gukorana n'umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS), nyuma y'urukurikirane rw'ibitero by'ibisasu i Kampala no hafi yayo mu byumweru bishize.

Uganda yegeka ibi bitero ku ntagondwa za ADF. Polisi ya Uganda yavuze ko zashyizeho amatsinda yihishe mu gihugu kandi ko zirimo gushakisha abo kujya muri uwo mutwe.

Umutwe wa IS wigambye bitatu muri ibyo bitero, birimo n'ibisasu bibiri byatewe hagati mu murwa mukuru Kampala ku itariki ya 16 y'ukwezi kwa 11.

Umutwe wa ADF, mbere washingiwe muri Uganda, umaze imyaka irenga makumyabiri ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ingabo-za-uganda-na-rdc-zigambye-kurimbura-inkambi-za-adf

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)