Ingabire Marie Immaculée na we yinjiye mu banenze ikanzu yambawe na Miss Ingabire Grace #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza ubwo Umuryango ayoboye wamurikaga ubushakashatsi buzwi nka Rwanda Bribery Index bugaragaza iko ruswa ihagaze mu Rwanda, avuga ko uwambitse bazina we Miss Ingabire Grace na we wagira ngo yariye ruswa.

Ingabire mari Immaculee yagize ati 'Umuntu wambitse uriya mwana wagiye muri Miss World ahagarariye u Rwanda, urebye uko yamwambitse wavuga ko yahawe ruswa yo kumwambika nabi, yambaye nabi cyane, cyane ariko uretse kuyijyana muri Miss World iriya kanzu ntiwanayijyana mu isoko. Njye rwose mvuga ko uriya muntu yahawe ruswa.'

Iyi kanzu yanenzwe n'Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, niyo nyampinga w'u Rwanda 2021 uri mu marushanwa y'umukobwa uhiga abandi ku isi yaserukanye ubwo yiyerekanaga.

Gusa ifoto ya Miss Ingabire yambaye ino kanzu ikimara kujya hanze benshi mu bakurikiranira hafi ibikorwa by'uyu mukobwa aho ari muri aya marushanwa banenze iyi myambarire bavuga ko itanononsowe neza nubwo hari bamwe bayishyigikiye.

Nyuma y'uko Miss Ingabire Grace ashyize hanze ifoto yambaye iyi kanzu benshi ntibariye iminwa kuko bahise bavuga ko uwayikoze n'uwayimwambitse batahisemo umwambaro umubereye.

Aba ni bamwe mu bagize icyo babivugaho babinyujije kuri Instagram wa Miss Ingabire, uyu witwa Dean deals yagize ati 'Uwaguhitiyemo icyo kizibaho nako marniere bajyana kubyara niwe mubi.' Maze ashyiraho akantu karimo guta amarira. Bimenyimana Jean de Dieu na Koco Tony nabo banenze uyu mwambaro bati 'Hoya vraiment wamabara ibintu bitagukwira.'

Uwitwa Dufitimana Gilbert we ati 'iyi rumbiya wamabaye koko, ahaaa. Uradusebeje cyakora.' Naho uwiyise 2020Jovis we yagize ati 'Ikanzu nk'iyu mugore utwite ninde wayimuzaniye ngo ayijyane muri miss world. Umuntu wakwambitse iyi kanzu yaragukoze ntabuze byose kuko siyo kujyana aho hantu, iyi kanzu ni uruva gusenya baragupfunyikiye.'

Nyampinga w'u Rwanda wa 2021, Ingabire Grace, akaba ari i Jose Miguel Agrelot Coliseum muri Puerto Rico, aho yitabiriye amarushanwa yo gutoranya umukobwa uhiga abandi mu Isi 'Miss World 2021', amarushanwa ari kuba ku nshuro ya 70.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ingabire-Marie-Immaculee-na-we-yinjiye-mu-banenze-ikanzu-yambawe-na-Miss-Ingabire-Grace

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)