Header Ads Widget

Technology

Ikanzu irengeje ibihumbi 500 Frw yaserukanywe... - #rwanda #RwOT

Aya mashusho n'aya mafoto yahagurukije abatari bake ndetse bamwe bababazwa n'imyambarire y'uyu mwali ugaragara yambaye ikanzu ubona isa nk'iyamubayeho nini maze amarangamutima ya bamwe ashirira kuri Twitter.

Nubwo hari abamuhaye inkwenene ariko si bose kuko hari n'abanenze abahaye urw'amenyo uyu mukobwa bavuga ko isi igeze kure niba umukobwa usigaye yambara akikwiza asigaye atukwa kakahava.

Muri ayo mashusho abenshi bayataramiyeho ndetse aba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'ikanzu uyu mukobwa yambaga itamukwira ubona ko uburyo inadozemo itari ijyane nawe n'uko angana, ibintu byababaje bamwe.

Ikanzu Miss Ingabire Grace yari yambaye yavuzweho mu buryo butandukanye

Mbabazi Shaddia wamamaye nka Shaddyboo yifashishije konti ye ya Twitter maze yibaza umuntu uri kwambika Miss Grace, ati: ''Umuntu uri kwambika Miss wacu, yivuge hakiri kare, narangiza adusabe imbabazi twese.''



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112451/ikanzu-irengeje-ibihumbi-500-frw-yaserukanywe-na-ingabire-grace-yabaye-igitaramo-ku-mbuga--112451.html

Post a Comment

0 Comments

Nature