Gisagara : Impanuka iteye ubwoba yahitanye ubuzima bw'abaforomo babiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo mpanuka yabereye mu muhanda Kansi- Gikore mu Kagari ka Sabusaro, ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki ya 15 Ukuboza 2021 ahagana saa Cyenda.

Imodoka yo mu bwoko bwa Prado yari itwaye abaforomo batanu bari mu gikorwa cyo gusiramura ku Kigo Nderabuzima cya Gikore, yataye umuhanda ihita imanuka igera mu kabande.

Hahise hapfa abaforomo babiri barimo uwari usanzwe akora ku Kigo Nderabuzima cya Nyarusiza mu Karere ka Nyamagabe n'uwakoraga ku Kigo Nderabuzima cya Mwendo mu Karere ka Ruhango.

Iyo mpanuka kandi yakomerekeje bikomeye Niyigena Victor ukora ku Kigo Nderabuzima cya Karambi mu Karere ka Ruhango, Bugabo Vivens ukora ku Kigo Nderabuzima cya Nyarusiza mu Karere ka Nyamagabe ndetse n'umushoferi wari utwaye iyo modoka witwa Byiringiro Claude.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kansi, Kimonyo Innocent, yatangaje ko uwo muhanda wabereyemo impanuka ukoze neza, ahubwo icyabaye ari uko imodoka yananiwe gukata bituma imanuka mu manga.

Yakomeje ati 'Umuhanda wo urakoze umeze neza urimo na laterite, ahubwo bigaragara ko shoferi yananiwe kugarura imodoka imanuka mu manga.'

Abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kibilizi nyuma boherezwa kuri CHUB.

Imirambo y'abapfuye yajyanywe mu buruhukiro bw'ibitaro bya Kibilizi.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gisagara-Impanuka-iteye-ubwoba-yahitanye-ubuzima-bw-abaforomo-babiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)