Header Ads Widget

Technology

CP Kabera yavuze imvugo zikomeje gutuma abantu badohoka ku mabwiriza zirimo 'NtaMyaka100' #rwanda #RwOT

CP John Bosco Kabera yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021 mu kiganiro Minisiteri zinyuranye n'Inzego za Leta zagiranye n'Itangazamakuru cyagarukaga kuri bimwe mu byemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku ya 14 Ukuboza yafatiwemo ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

CP John Bosco Kabera yatangaje ko ikimaze kugaragara ari uko abantu bakomeje kudohoka ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo gikomeje kwihinduranya.

Uku kudohoka kugaragazwa n'imibare y'abafatirwa barenze ku mabwiriza kuko kuva tariki 05 kugeza 14 z'uku kwezi k'Ukuboza, Polisi yafashe 59 295 batari bambaye udupfukamunwa, hafatwa 7 089 barengeje amasaha yemewe gukoreramo ingendo, hafatwa abantu 1 081 banyweraga inzoga mu tubari tutemerewe gukora.

CP Kabera ati 'Ibi rero bikaba bias n'aho bihuye n'imvugo abantu benshi barimo gukoresha numva ko bakwiye kureka cyane cyane ko zirushaho gusa n'aho zica abantu intege bakadohoka. Hariho abakoresha imvugo ngo 'mbere ya COVID' nk'aho COVID-19 yarangiye, 'Mpobera twarikingije cyangwa se twipimishije', 'Kuramo agapfukamunwa nkurebe neza', 'wambaye neza ariko ni uko wambaye agapfukamunwa', 'nta myaka 100' n'ubu biracyagaruka.'

CP John Bosco Kabera avuga ko imvugo nk'izi abantu bazinjiranye mu minsi mikuru zishobora guteza ibibazo bikomeye mu gukwirakwiza COVID-19.'

Ati 'Ndagira ngo nsabe Abanyarwanda basubize amaso inyuma bibuke ibyemezo byafashwe tariki 18 Mutarama uyu mwaka turi gusoza. Ibyo byemezo byose byafashwe hakurikijwe ibitaragenze neza.'

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda kandi yaboneyeho kunenga imyitwarire ya za Hoteli za Restaurants n'ahakirirwa abantu benshi, bikomeje kudohoka bikagaragazwa no kuba batagipima umuriro abahagana.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/CP-Kabera-yavuze-imvugo-zikomeje-gutuma-abantu-badohoka-ku-mabwiriza-zirimo-NtaMyaka100

Post a Comment

0 Comments

Nature