Bya bihe: Ibihe bidasanzwe byaranze Miss Rwan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bwa mbere abanyarwanda bumva ijambo irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda, hari mu mwaka wa 1993. Icyo gihe ikamba rikaba ryaregukanwe na Dalila Uwera. Imyaka yaje kunyuraho ari myinshi kubera impamvu nyinshi, zirimo na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubwo ryongeraga gusubukurwa hari mu mwaka wa 2009, nibwo ubuzima bw'ibijyanye n'imyidagaduro ariko n'ibintu by'uruzungu byari bitangiye kuzamuka cyane, maze nyuma y'imyiyereko no guhatana kuwa 19 Ukuboza 2009, ryegukanwa na Bahati Grace.

Ibirori byabereye i Gikondo ahabera imurikagurisha, aho irushanwa ryitabiriwe n'abakobwa 13 barimo Michele Iradukunda usigaye ari Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, akaba n'Umuyobozi wa Magic FM;

Harimo kandi Winnie Uwanyuze, Carine Rusaro Utamuliza, Winnie Ngamije, Ritah Uwera, Vanessa Liliane Umuhoza, Géraldine Umutoni Karanganwa, Peace Umugwaneza, Fiona Ruboneka, Alice Kayumba Uwambaye, Annuarite Uwera, Cynthia Rupari na Grace Bahati ari nawe waryegukanye.

Uretse Grace Bahati wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2009,  Carine Rusaro ni we wabaye igisonga cya mbere na Winnie Ngamije wabaye igisonga cya kabiri. Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2009 kari kagizwe n'abantu batanu barimo Sonia Rolland Uwitonze, wabaye Miss France mu mwaka wa 2000.

Ibirori bisoza iryo rushanwa byasusurukijwe na Meddy na The Ben, abahanzi bari bagezweho icyo gihe mu Rwanda n'ubu kandi bari mu bayoboye, ndetse na Liza Kamikazi usigaye aririmba muri Gospel.

 Kuva iri rushanwa rya Nyampinga ryakongera gusubukurwa, hagiye habaho ba Nyampinga banyuranye barimo Bahati Grace, Kayibanda Aurore (2012), Colombe Akiwacu (2014), Kundwa Doriane (2015), Mutesi Jolly (2016), Iradukunda Elsa (2017), Iradukunda Liliane (2018), Nimwiza Meghan (2019), Nishimwe Naomie (2020) na Grace Ingabire (2021) ari nawe wambaye ikamba ubungubu.Miss Grace Bahati ari kumwe na Miss Sonia RollandIgisonga cya Miss Rwanda 2009, WinnieAbakobwa b'uburanga bitabiriye bahataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2009Baserutse mu myambaro igaragaza imiterere yaboMichelle Iradukunda usigaye ari mu banyamakurukazi bakomeye akaba n'Umuyobozi wa Magic FM, ni umwe mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2009Abari bagize Akanama Nkempurampaka ka Miss Rwanda 2009The Ben ku rubyiniro rwa Miss Rwanda 2009MeddyAbashyushyarugambaga Byari ibirori byitabiriwe cyaneLisa Kamikazi n'ababyinnyi be bari mu basusurukije ibirori bya Miss Rwanda 2009




 Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112876/bya-bihe-ibihe-bidasanzwe-byaranze-miss-rwanda-2009-yegukanywe-na-bahati-grace-amafoto-112876.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)