Abantu 23 barimo umuhanzi bafatiwe mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uretse aba 20, abandi 3 barimo uwitwa Eddy Kayonga, Rukundo Bolly na Nzabonimpa Serge bafatiwe mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro ahagana saa sita z'ijoro bateje urusaku barimo kunywa inzoga.

Muri 20 bafatiwe mu birori by'isabukuru y'amavuko ya Dufitumugisha, harimo umuhanzi ukora injana ya Hip Hop witwa Oddo Nizeyimana uzwi nka Khalifan, ufatiwe mu birori ku nshuro ya kabiri yarenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19, kuko mu mpera za Nzeri, nabwo yari yafatiwe mu birori by'isabukuru y'amavuko mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Aganira n'itangazamakuru ubwo baryerekwaga kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ukuboza 2021, Khalifan yavuze ko nta byinshi afite byo kuvuga uretse kwemera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19.

Ati 'Ni ibi byambayeho, twarenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19, ndasaba imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange'.

Abajijwe impamvu yongeye kwisanga mu ikosa risa neza n'iryo yari yarakoze mu mezi abiri ashize, Khalifan yagize ati 'ntacyo ndi burenzeho aho ngaho, nta kintu ndi bubatangarize, ibyo murimo kubona izi ni zo ngaruka zo gukora icyaha, gusa twirinde covid-19, tugendere ku mategeko'.

Vicky Uwase avuga ko bafatiwe mu birori kandi bitemewe gusa ngo arabyicuza.

Ati 'Impamvu nafashe umwanzuro wo kubijyamo ni na yo mpamvu ingaruka zirimo kungeraho, ni na yo mpamvu nemera kwicuza, kuko nakuyemo isomo ry'uko ngomba kubaha amabwiriza n'amategeko bya Leta, hanyuma isomo naha abandi ni ukwirinda mu rwego rwo kugira ngo icyorezo kireke gukomeza kuba cyinshi mu gihugu'.

Umuvugizi wa Polisi wungirije, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, avuga ko bose uko bafashwe bafatiwe mu ngo bari mu birori bitandukanye bihabanye n'amabwiriza yo kwirinda covid-19.

Ati 'Nijoro hafashwe abantu bagera kuri 23 bafatiwe ahantu hatandukanye, bakoreye ibirori mu ngo, kandi muzi igihe turimo, n'amabwiriza yashyizweho na guverinoma, y'uko ibirori by'amoko ayo ari yo yose, uko bimeze bibujijwe, kubera ko muzi ko icyorezo cya covid-19 kimaze iminsi cyariyongereye, kirimo kugaragaza ko imibare irimo kwiyongera cyane, twashyiriweho amabwiriza na guverinoma, twebwe nka polisi tugomba kuyashyira mu bikorwa tureba abatayubahiriza'.

Uretse aba 23 bafashwe kuri uyu wa 23 Ukuboza, hari abandi 16 na bo baheruka kwerekwa itangazamakuru tariki 22 Ukuboza, bafatiwe mu birori bari bakoreye mu rugo ku wa 21 Ukuboza 2021, barimo bane basanganywe covid-19.

Mu gihe abantu barimo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2021 ndetse n'ibyo gutangira umwaka wa 2022, polisi irasaba abaturarwanda bose kwishimisha ariko bakirinda gukora amakosa yatuma barenga ku mabwiriza yo kwirinda covid-19 cyangwa gukora ibindi bitemewe n'amategeko.




Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/abantu-23-barimo-umuhanzi-bafatiwe-mu-birori-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)