Zari yahishuye impamvu yabanje guhisha urukundo rwe na Diamond, bwa mbere yavuze icyo bapfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro cyagarutse ku buzima bwe bwite, umuherwekazi w'umugande uba muri Afurika y'Epfo, Zari Hassan yahishuye ko impamvu we na Diamond babanje guhisha urukundo rwabo ari uko yamurutaga cyane kandi afite abana mu gihe nta n'umwe w'uyu muhanzi warimo.

Muri 2001 Zari Hassan yakoze ubukwe na Ivan Semwanga baza gutandukana muri 2013 aho uyu mugore yashinjaga umugabo we kumuhohotera amukubita, hari nyuma yo kubyarana abana 3 b'abahungu.

Mu kiganiro yakoze ndetse yanashyize ku rubuga rwa YouTube rwe, Zari Hassan yagarutse kuri byinshi byaranze ubuzima bwe harimo n'urukundo rwe na Diamond rwatangiye muri 2014 baje gutandukana nabi muri 2018 mu kwezi kwa Gashyantare aho Zari yamuvuzeho amagambo akomeye.

Uru rukundo rwabo babanje kuruhisha kuko yamurutaga cyane kandi yari afite n'abana 3 undi ntabo afite.

Ati 'nari mukuru kumuruta imyaka 8, nari mfite abana 3 kandi nta wa Diamond urumo, hari urwego twagombaga guhishamo umubano wacu.'

Yakomeje avuga ko bagize umubano mwiza, ariko nk'uko ntazibana zidakomana amahembe, bagiye bagirana ibibazo bitandukanye ahanini bishingiye kukutizerana cyane ko batari banegeranye, ngo hari abakobwa benshi bagiye bakuramo inda bivugwa ko ari ize ariko Hamisa Mobetto we yanga kuyikuramo ari we wabaye intandaro yo gutandukana kwabo.

Ati 'umutima ushaka icyo ushaka… mu by'ukuri twagize umubano mwiza, ariko ntabwo ibishashagirana byose ari zahabu. Rwari urukundo tutegeranye, ndi muri Afurika y'Epfo na we ari Tanzania, habaga ibirego byo kutizerana, hari abakobwa benshi bakuragamo inda bivugwa ko ari ize, ariko hari umukobwa umwe [Hamisa Mobetto] wanze kuyikuramo, nahisemo kubimubazaho ariko akomeza kubihakana.'

Akomeza avuga ko yamubwiye ko ari umukobwa wo mu mashusho y'indirimbo, amaze no kubyara ngo yohereje nyina ngo ajye kumureba.

Ati 'Yambwiye ko yari umukobwa wo mu mashusho y'indirimbo wazanywe n'undi muntu. Amaze kubyara yahise yohereza nyina ku bitaro kureba uwo mwana wari wavutse. Namubajije niba ntaho bahuriye impamvu yoherejeyo nyina avuga ko byahuriranye kuko yari yo mu zindi gahunda.'

Yababajwe n'uko uyu mukobwa yatangiye kugenda ashyira hanze amafoto bari mu buriri bwabo, ariko Diamond akomeza kubihakana bahita batandukana.

Ati 'kuva icyo gihe nibwo uwo mukobwa wo mu mashusho yatangiye kugenda ashyira hanze amafoto bari mu buriri bwacu, ntabwo ari mu cyumba cya hoteli, ni mu buriri bwacu, uko niko njye na Diamond twarangije umubano wari uduhuje.'

Yavuze ko yanamugiriye inama yo gukora ikiganiro n'itangazamakuru akavuga ko kuko ari umuyisilamu kandi idini ribimwemerera azashaka abagore 4, yavugaga ko wenda ibindi bari kuzabikemurira inyuma y'amarido ariko aratsemba avuga ko umwana atari uwe.

Yahamije ko ubu ari inshuti zisanzwe ariko nta wundi mubano wihariye bafitanye uretse kurera abana babiri babyaranye. Tiffah na Nillan.

Ngo urukundo rwabo bagize ibihe byiza n'ibibi
Hamisa Mobetto yabaye intandaro zo gutandukana kwabo



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-yahishuye-impamvu-yabanje-guhisha-urukundo-rwe-na-diamond-bwa-mbere-yavuze-icyo-bapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)