Uburanga n'ubwiza bw'umuhanzikazi wagomesheje Niyonzima Olivier 'Seifu' i Nairobi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo mu masaha ya mugitondo tariki ya 16 Ugushyingo , nibwo Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda,FERWAFA,ryatangaje ko ryahagaritse umukinnyi,Niyonzima Olivier uzwi nka "Seif" kubera imyitwarire mibi aho byamenyekanye ko yashyamiranye na Perezida waryo "Nizeyimana Olivier".

Nyuma y'amasaha make hasohotse iri tangazo, hasohoka amashusho ya Niyonzima ari mu kabyiniro n'inkumi zituye i Nairobi muri Kenya.

Bivugwa ko Niyonzima yatorotse Ikipe y'Igihugu nyuma y'umukino wahuje u Rwanda na Kenya, akajya mu kabyiniro kwishimisha, aha akaba ari ho yahuriye n'izi nkumi.

Mu nkumi zagaragaye muri aya mashusho harimo umuhanzikazi Tabz akaba mushiki wa David Pro.

Tabz amaze iminsi ari muri Kenya aho we na musaza we basigaye bakorera ibikorwa bijyanye na muzika.

Bivuzwe ko ari mu itsinda ry'abakobwa bagomesheje Niyonzima nyuma y'iminsi mike cyane asohoye indirimbo ye nshya yise Bad.

Tabz yamenyekanye nk'inkingi ya mwamba muri Neptunez Band, itsinda ry'abacuranzi rizwi cyane mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction rikaba rinafasha abahanzi batandukanye ku rubyiniro.

Dore imwe mu ndirimbo y'umuhanzikazi Tabz





Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uburanga-n-ubwiza-bw-umuhanzikazi-wagomesheje-niyonzima-olivier-seifu-i-nairobi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)