U Rwanda ruhangwa nta Muhutu, Umututsi cyangwa Umutwa wari uriho- Min. Bamporiki #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hon. Bamporiki Edouard yatangaje ibi mu kiganiro yagejeje ku banyeshuri mu ishuri rikuru rya Kigali (University of Kigali) kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021.

Bamporiki yasabye urubyiruko guhora iteka rushyize imbere Ubunyarwanda kuko ari yo sano isumba byose biganisha Abanyarwanda aheza.

Yavuze ko 'Ubunyarwanda ni bwo buzatuma dukorera igihugu' kandi ko abana b'u Rwanda nibashyire imbere iyi sano bafitanye ntakizabakoma mu nkokora mu rugendo rwo kugera ku byo bifuza.

Ati 'Ndi umunyarwanda nituyishyira imbere nta kibazo tuzagira, nta gihangara ubunyarwanda kereka iyo ukiburutishije.'

Yabasabye gutera umugongo ingengabitekerezo y'amoko yabibwe mu babyeyi babo kuko ntakiza yabagejejeho uretse kugusha u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Bamporiki Edouard yibukije uru rubyiruko ko amoko yabaye iturufu yakoreshejwe mu gucamo ibice Abanyarwanda ariko ko ubusanzwe amoko atahozeho kuva u Rwanda rwahangwa.

Ati 'U Rwanda ruhangwa nta Muhutu, nta Mututsi n'Umutwa bariho. Kumenya umuco, kugira indangagaciro no kumenya amateka byacu ni ishingiro ry'ubunyarwanda n'iterambere duharanira.'

Edouard Bamporiki kandi yavuze ko iyi mpamba izabaherekeza bazayigezwaho no gushyira imbere Umuco icyakora abibutsa ko nubwo Umuco ukura ariko 'ntimukakire ibyo mubonye byose.'

Yabibukije ko Politiki y'u Rwanda rwa none ifite umurongo uhamye utagira uwo iheza kandi ko imbuto zawo zigaragarira mu byiza Igihugu n'Abanyarwanda bakomeje kugeraho.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/U-Rwanda-ruhangwa-nta-Muhutu-Umututsi-cyangwa-Umutwa-wari-uriho-Min-Bamporiki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)