Mashami yavuze impamvu atahamagaye Kagere, kuri Rutabayiro waje ariko akaba atari bukine #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Mashami Vincent avuga ko impamvu atigeze ahamagara Meddie Kagere byatewe n'ibihe amazemo iminsi mu ikipe ye aho atarimo kubona umwanya uhagije wo gukina, bityo aba amwihoreye kugira ngo abanze yongere afatishe muri Simba CS.

Tariki ya 6 Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 31 agomba kwifashisha mu mikino 2 isoza itsinda E mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, ni imikino Amavubi akinamo na Mali uyu munsi ndetse na Kenya tariki ya 15 Nzeri 2021.

Kuri uru rutonde ntabwo hagaragayeho rutahizamu Meddie Kagere wa Simba SC muri Tanzania, ni mu gihe yari amaze igihe kinini ahamgarwa.

Aganira n'itangazamakuru ku munsi w'ejo hashize, Mashami Vincent yavuze ko impamvu atahamagaye uyu rutahizamu ari uko amaze iminsi atabona umwanya uhagije wo gukina muri Simba SC, bikaba ari igihe cyiza cyo kugira ngo yitekerezeho abe avuye no ku gitutu cy'ikipe y'igihugu.

Ati 'Kagere turabizi ko mu ikipe ye bitameze neza cyane, ntabwo abona umwanya wo gukina uhagije, ni mu buryo bwo kugira ngo tumwubake tutamushyiraho icyo gitutu, umukinnyi udakina kenshi mu ikipe ye akaza mu ikipe y'igihugu aba yitezweho byinshi, iyo atabitanze igitutu kiba cyinshi cyane hakavugwa byinshi, ngira ngo rero ni byiza ko izo mpinduka ziba ariko na none ni umwanya mwiza wo kumuha igihe ngo akore cyane mu ikipe ye abone umwanya wo gukina.'

Agaruka kuri Rutabayiro Jean Philippe ukina muri Espagne, yavuze ko umukino wa Mali atazawukina bitewe n'ibyangombwa bye bitaraboneka, kimwe mu byamuzanye ni mu rwego rwo kugira ngo ashake ibyangombwa ku buryo imikino itaha azayikina nta kibazo.

Ati 'Rutabayiro turacyabirimo ntabwo ibyangombwa bishobora guhita biboneka mu munsi umwe kandi ntabwo umuntu ashobora kubona ibyangombwa adahari, wenda benshi bajya babivugaho byinshi ariko turabizi ko sisiteme zacu zikora neza kandi zikora mu mucyo ntabwo rero umuntu ashobora kubona ibyangombwa adahari ngo ni uko ari umunyarwanda, agomba kuzuza byose bisabwa kugira ngo abone ibyangombwa, nk'uko ba York byagenze na Rutabayiro niko bizagenda.'

Meddie Kagere yasizwe n'umutoza ngo abanze yitekerezeho
Rutabayiro ntari bukine umukino wa Mali



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-yavuze-impamvu-atahamagaye-kagere-kuri-rutabayiro-waje-ariko-akaba-atari-bukine

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)