Stade Umuganda yakomorewe kongera kwakira imikino #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryemeje ko Stade Umuganda yemerewe kongera kwakira imikino n'abafana nyuma y'uko yari yarahagaritswe kubera ingaruka iruka rya Nyiragongo ryayigizeho.

Iyi Stade ikiniraho Marines, Etincelles na Rutsiro, yakomorewe ubu yemerewe kongera kwakira imikino ya Shampiyona y'icyiciro cya mbere muri ruhago.

FERWAFA ivuga ko kuyisana byarangiye iti "Abafana bemerewe kwitabira imikino ibera kuri iyi sitade bubahirije amabwiriza yashyizweho."

Ibi bije nyuma y'ahoMinisiteri ya Siporo yemeye ubusabe bwa FERWAFA bwo guha uburenganzira amakipe yakirira imikino yayo kuri Stade Umuganda kongera kuhakirira imikino ndetse n'abafana bemerewe kwitabira imikino.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021,FERWAFA yashyize hanze itangazo rivuga ko Minisiteri ya Siporo yemeye ubusabe bwayo.

Ubuyobozi bwa FERWAFA bugira buti 'Minisiteri ya Siporo yamaze kwemera ubusabe bwa FERWAFA bwo guha uburenganzira amakipe yakirira imikino yayo kuri Stade Umuganda akongera kuhakirira imikino kuko imirimo yo kuyisana yarangiye.'

FERWAFA ikomeza igira iti 'Abafana bemerewe kwitabira imikino ibera kuri iyi sitade bubahirije amabwiriza yashyizweho.'

Ku wa Kabiri, tariki ya 16 Ugushyingo, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Stade Umuganda kwakira imikino ya Shampiyona mu gihe cyose itarasanwa, risaba amakipe ayakiriraho imikino kurimenyesha ahandi yakinira bitarenze tariki ya 17 Ugushyingo.

Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku ibaruwa Minisiteri ya Siporo yandikiye FERWAFA ku wa 29 Ukwakira iyimeshya ko Stade Umuganda itemerewe kwakira imikino.

Inama yahuje ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu n'amakipe ya Marines FC, Rutsiro FC na Etincelles FC nyuma y'aho, yanzuye ko amakipe aguma kwakirira imikino yayo kuri Stade Umuganda kuko nta kibazo gikomeye ifite.

Ibaruwa aya makipe yandikiye FERWAFA kuwa 17 Ugushyingo 2021, yagiraga iti 'Stade Umuganda ntabwo yangiritse bikomeye ku buryo itakwakira imikino n'abafana.'

Aya makipe yose yavuze ko 'yateranye agasuzuma ibyasabwe, yasanze aho agomba kwakirira imikino ari kuri Stade Umuganda kuko nta bushobozi bwo kwakirira hanze afite.'

Biteganyijwe ko imikino y'umunsi wa gatanu wa shampiyona iteganyijwe mu mupera z'iki cyumweru ko izabera kuri iyi Sitade y'akarere ka Rubavu.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/stade-umuganda-yakomorewe-kongera-kwakira-imikino

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)