Sarkodie na 2Baba bazataramira abanyarwanda k... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi wo muri Ghana, Sarkodie na 2Baba wo muri Nigeria bose bamamaye mu muziki bageze i Kigali aho bazataramira abanyarwanda kuri uyu Gatatu tariki 01 Ukuboza 2021. Ibi byamamare bizataramira abanyarwanda kuri uyu wa Gatatu mu nama izabera muri Kigali Convention Centre. Iyi nama bazaririmbamo igamije gushaka ibisubiwo by'abantu miliyoni zirenga 35 bo ku mugabane w'Afurika bavuye mu byabo bitewe m'impamvu zinyuranye.


Sarkodie ubwo yajyaga mu modoka imuvana ku kibuga cy'indege mpuzamahanaga cya Kigali 

Iyi nama yiswe Africa Private Sector Forum On Forced Displacement, izitabirwa n'abayobozi b'inganda, ibigo by'ubucuruzi, abikorera, abashinzwe kwita ku mpunzi n'abagira neza banyuranye.


Uyu muraperi mu butumwa yanyujije kuri instagaram yagaragje ko yamaze kugera muri Kigali Convetion Centre ahazabera inama azaririmbamo. Biteganyijwe ko iyi nama itangira kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2021. Usibye ibi byamamare twagarutseho haruguru bizayiririmbamo, Mike Kayihura nawe ari mu bahanzi bazaririmba muri iyi nama.



Sarcodie yatembeye areba urubyiniro azaririmbiraho 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112079/sarkodie-na-2baba-bazataramira-abanyarwanda-kuri-uyu-wa-gatatu-bageze-i-kigali-112079.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)