Ric Hassani yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo 'Only you' yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ugushyingo 2021. Ni nyuma y'amasaha macye avuye mu kato [Quarantine] aho yahise yakirwa n'itsinda rya Symphony Band ryamutumiye i Kigali mu gitaramo kizaba tariki 4 Ukuboza 2021.

Ric Hassani yatemberejwe ibice bitandukanye by'Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi asobanurirwa amateka yageje u Rwanda mu icuraburindi, abwirwa uko Abanyarwanda bongeye kwiyubaka, Ndi Umunyarwanda irimakazwa n'ibindi.

Uyu muhanzi yanditse mu gitabo cy'abasura uru rwibutso, anashyira indabo ku mva. Nyuma yabwiye itangazamakuru ko ahakuye amasomo akomeye arangajwe imbere no kubabarira.

Ric ati 'Ndatekereza isomo rya mbere rikomeye kuri njye no kuri ibi byose mpakuye ni ukubabarira. Ibyabaye biteye ubwoba... Ni gute wababarira nyuma y'ibi byose? Bisaba kuba ufite umutima ukomeye."

Uyu muhanzi yavuze ko nyuma y'ibyo yiboneye yemeranya n'abavuga ko u Rwanda ari umutima wa Afurika, ati 'Noneho numvise impamvu u Rwanda ari umutima wa Afurika. Ndabyumvise pe. Kubera ko bisaba umutima nk'uwo kuva muri ibi. Kuri njye ni ryo somo rikomeye."

Uyu muhanzi yavuze kandi ko yiteguye gukora uko ashoboye akanezeza abantu mu gitaramo azahuriramo na Mike Kayihura. Yavuze ko Mike Kayihura bakoranye indirimbo amukundira ijwi rye n'indirimbo ze. Ati "N'ubwo tutarahura ariko ndi umufana we. Si njye urota duhuye."

Nyuma yo kuva ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Ric Hassani yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko u Rwanda ari rwiza. Ati 'U Rwanda ni rwiza.'


 Â Ã‚ Ã‚   Â 

Nyuma yo kuva mu kato, Ric Hassani yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi

Ric Hassani yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko u Rwanda ari rwiza



 

Hassani yasobanuriwe byimbitse amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi



Ric yashyize umukono mu gitabo cy'abashyitsi basura uru rwibutso anandikamo ubutumwa bwe


 

Ric Hassani yashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi


 

Hassani yagize kandi umwanya wo kunamira inzirakarengane zishyinguwe muri uru rwibutso 


Abasore barimo Mubi na Ya Ntare nibo bacungiye umutekano Ric Hassani kuva ageze i Kigali


 Â AMAFOTO:  Visual Colour



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112078/ric-hassani-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-yemeranya-nabavuga-ko-u-rwanda-ari-um-112078.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)