Ruhango_ Gatsibo: Hafashwe abantu bakekwaho kwiba ibikoresho bitanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y' izuba mu ngo z'abatishoboye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu batanu bafashwe na Polisi y' u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango na Gatsibo bakekwaho kwiba ibikoresho bitanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba mu ngo z'abatishoboye.

Aba bantu bafatanywe ibikoresho birimo Batiri ( Batteries) n' imirasire y' izuba (Solar Panels) by' abaturage batishoboye. Muri ibyo bikoresho harimo ibyo Polisi irimo guha abaturage batishoboye mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi.

Amakuru dukura ku rubuga rwa Polisi y' u Rwanda rukorera kuri internet dukesha ino nkuru ruvuga ko mu Karere ka Gatsibo hafashwe uwitwa Bagarirayose Jean  Paul w'imyaka 38 na Uwamahoro Innocent w'imyaka 31, bafatanwe Batiri Ebyiri muri batiri 3  bakuye mu mazu y'abaturage. Mu Karere ka Ruhango hafashwe uwitwa Niyorurema Seth w'imyaka 40, Nzirorera Sylvain 26 na Niragijumukiza Elamu w'imyaka 35, aba bafatanwe imirasire y'izuba 4 na Batiri imwe.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko aba bose bafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ugushyingo 2021.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo Bagarirayose na Uwamahoro bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Yagize ati' Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore, Akagari ka Murambi , Umudugudu wa Rwimboga baduhaye amakuru bavuga ko hari abantu binjiye mu mazu yabo biba Batiri zitanga ingufu z'amashanyarazi aturuka ku zuba barimo guhabwa na Polisi y'u Rwanda muri iyi minsi.Twatangiye iperereza tuza kugera ku muturage atubwira ko Uwamahoro yamugurishije Batiri Ebyiri, twagiye kureba Uwamahoro nawe atubwira ko yazihawe na Bagarirayose, twahise dufata Uwamahoro na Bagarirayose.'

Bagarirayose  avuga ko mu kwiba ziriya  bateri yacunze ba nyiri urugo bagiye mu mirima yica amadirishya y'inzu ajya mu nzu akuramo ziriya batiri. Imwe yayigurishaga amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 7,500, Ebyiri zabonetse haracyarimo gushakishwa indi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko  mu Karere ka Ruhango uwitwa Niyorurema Seth yafashwe nijoro avuye kumanura imirasire y'izuba(Solar Panels) ku mazu y'abaturage. Yafatanwe imirasire itatu na Batiri imwe, amaze gufatwa hakomeje iperereza hafatwa n'abandi babiri buri umwe afatanwa umurasire umwe.

SP Kanamugire yagize ati' Abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko hari abantu barimo kubiba bateri n'imirasire y'izuba Leta irimo kubashyiriza ku mazu. Ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano twatangiye ibikorwa byo gushaka abakora abo bajura, mu ijoro rya tariki ya 10 Ugushyingo abanyerondo bahuye na Niyorurerama Seth afite imirasire 3 na Batiri imwe yiyemerera ko avauye kubyiba ku mazu y'abaturage. Mu gitondo Polisi yagiye mu rugo rwa Nzirorera Sylvain kuko nawe yaracyekwaga, tuhasanga umurasire w'izuba umwe no kwa Niragijumukiza Elamu tuhasanga undi umwe.'

SP Kanamugire yaboneyeho gukangurira abantu kwirinda ubujura, abasaba gufata neza ibikorwaremezo Leta igenda igeza ku baturage.

Ati' Biriya bikorwa birimo kwibwa ni ibyo Leta igenda igeza ku miryango itishoboye mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere. Biragayitse kuba hari abanyura inyuma bakajya kubyiba bakabigurisha, ariko ababikora bose bamenye ko bazajya bafatwa bakabihanirwa.'

Yakomeje agira inama abaturage kumenya ko bafite inshingano zo gucunga umutekano w'ibikorwa Leta igeza ku baturage baramuka hari uwo babonye abyangiza bakihutira gutanga amakuru.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.



Source : https://impanuro.rw/2021/11/12/ruhango_-gatsibo-hafashwe-abantu-bakekwaho-kwiba-ibikoresho-bitanga-amashanyarazi-aturuka-ku-mirasire-y-izuba-mu-ngo-zabatishoboye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)