Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe wari umurunga nsigasiramuco yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru dukesha umunyamakuru wa Energy Radio ikorera mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru, Igirubuntu Reverien, avuga ko uyu Ndagijimana Juvenal yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2021.

Ubutumwa uyu munyamakuru Igirubuntu Reverien yanyujije kuri Twitter, bugira buti 'Inkuru y'incamugongo, nyuma y'imins arwaye, Ndagijimana Juvenal umwuzukru wa Rukara rwa Bishingwe yitabye Imana.'

Uyu munyamakuru avuga ko Ndagijimana Juvenal yapfiriye iwe mu rugo aho yari atuye mu Murenge wa Gahunda mu Karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru.

Ubutumwa bwe busoza bugira buti 'Imana imwakire mu bayo. Yari azwiho gukunda no gutoza urubyiruko imbyino z'umuco.'

Ndagijimana Juvenal ni umwe mu bari bazwiho gusigasira imbyino gakondo aho yari akunze no kugaragara mu bitaramo bikomeye ndetse no mu bikorwa by'amaserukiramuco akomeye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Umuco/article/Umwuzukuru-wa-Rukara-rwa-Bishingwe-wari-umurunga-nsigasiramuco-yitabye-Imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)