Perezida Kagame yayoboye inama yiga ku guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yavuze ko imikoranire y'abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga ari yo iha ingufu uyu muryango. Yashimye ibikorwa byakozwe na bimwe mu bihugu binyamuryango mu guteza imbere ikoranabuhanga nka Burkina Faso yatangije gahunda nshya y'ikoranabuhanga yifashishwa mu gihugu.

Yashimye n'igihugu cya Ghana na cyo cyamaze gutangiza uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga. Afurika y'Epfo na yo yashimwe kubera ubuhanga buzwi nka (artificial intelligence) yatangije ahifashishwa imashini zikoresha ikoranabuhanga mu kwihutisha ibikorwa. Ni mu gihe Zimbabwe na yo yashimwe kubera ikoranabuhanga yatangije muri iyi minsi ryifashishwa mu buhinzi.

Perezida Kagame yashimye uruhare rw'abafatanyabikorwa muri iyi mishanga yose, asaba ko iyi mishinga yakomeza gushyigikirwa no kwaguka.

Inama yari iyobowe na Perezida Kagame nk'umuyobozi w'inama y'ubutegetsi y'umuryango Smart Africa yahuje abahagarariye ibihugu 30 bya Afurika n'abafatanyabikorwa b'uyu mugabane mu ikoranabuhanga rigamije guteza imbere Afurika.

President Kagame: I welcome you to our 10th board meeting. Please join me in welcoming two new board members: @Google and WestLink. We are very happy to have you with us.

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) November 10, 2021




source : https://ift.tt/3wDrjoW
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)