Perezida Kagame yakiriye Google na WestLink mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Smart Africa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu 10 Ugushyingo 2021, ubwo Perezida Kagame usanzwe ari n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Smart Africa yari ayoboye inama ya 10 yamuhurije hamwe na bagenzi be.

Iyi nama ya 10 y’ubutegetsi bwa Smart Africa, yahurije hamwe abantu baturuka mu bihugu 30 byo hirya no hino muri Afurika n’abafatanyabikorwa b’iyi gahunda igamije kwimakaza impinduka mu mibereho n’ubukungu binyuze mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yatangiye inama aha ikaze aba banyamuryango bashya. Ati “Mbahaye ikaze mu Nama ya 10 y’Inama y’Ubutegetsi ya Smart Africa. Mumfashe duhe ikaze abagize Inama y’Ubutegetsi bashya, Google na Westlink.”

Google ni sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikora mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Ni yo ifite porogaramu ya Android n’ishakiro rya ‘Google search’ n’izindi serivisi.

WestLink cyo ni ikigo gishamikiye kuri Africa Development Solutions Group, sosiyete ifite intego yo gushaka ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi.

Perezida Kagame yavuze ko abafatanyabikorwa benshi iyi gahunda ya Smart Africa ifite aribo batuma irushaho kugira imbaraga no guha agaciro Umugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yashimye imishinga mu by’ikoranabuhanga y’ibihugu bitandukanye birimo Burkina Faso yamuritse ujyanye n’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, Ghana yamuritse ujyanye no kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga (e-payments), Afurika y’Epfo yamuritse ujyanye n’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) ndetse na Zimbabwe yamuritse ujyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi.

Yavuze ko iyi mishinga ibi bihugu byakoze bitazayiharira ahubwo ari intego yeshejwe n’Umugabane wose.

Smart Africa ifite intego yo guhindura ikoranabuhanga ishingiro ry’iterambere n’imibereho myiza, kugeza abantu ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga cyane cyane hakoreshejwe umuyoboro mugari w’itumanaho (broadband), gushyira imbere urwego rw’abikorera mu ikoranabuhanga no kubakira iterambere rirambye ku ikoranabuhanga.

Smart Africa yamuritswe mu 2013. Kugeza ihuriwemo n’ibihugu 30 byo muri Afurika ndetse n’ibigo bikomeye mu by’ikoranabuhanga birimo Huawei, Econet, Google na Orange.

Perezida Kagame yayoboye inama y’abagize Inama y’Ubutegetsi bwa ‘Smart Africa’
Perezida Kagame yakiriye Google na WestLink mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya ‘Smart Africa’
Minisitiri w'Ikoranabuhanga w'u Rwanda, Musoni Paula nawe yari yitabiriye iyi nama
Iyi nama yahuje abagize Inama y'Ubutegetsi ya Smart Africa yanitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru w'iya gahunda, Lacina Koné
Lacina Koné, Perezida Kagame na Minisitiri Musoni Paula bafata ifoto y'urwibutso
Iyi nama yitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye ba 'Smart Africa'



source : https://ift.tt/3oA0VZx
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)