PAC yahaye Minisitiri w’Intebe amezi atandatu yo gukora amavugurura muri WASAC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibibazo by’imiyoborere, imicungire n’imikoreshereze y’umutungo muri WASAC byagiye bigaragazwa muri Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta kuva mu 2014/2015 kugeza mu 2019/2020.

Ubwo PAC yumvaga ibisobanuro by’ibigo n’inzego za leta zagaragayemo amakosa mu mwaka wa 2019/2020, WASAC ni cyo kigo cyabimburiye ibindi mu kwitaba uru rwego.

Mu makosa yayigaragarijwe harimo kudatanga raporo y’imikoreshereze y’umutungo, kudakurikirana no gukemura ikibazo cy’amazi menshi yapfaga ubusa no kwishyura rwiyemezamirimo inshuro ebyiri.

WASAC yatunzwe agatoki ku kugirana imikoranire mibi n’ibindi bigo birimo RURA na RRA aho yambuye imisoro igera kuri miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikindi ni uko ngo yananiwe gushyira mu bikorwa imishinga y’ibikorwa remezo by’amazi mu turere turimo Rusizi, Nyagatare, Muhanga n’ahandi yashowemo agera kuri 64 miliyari z’amafaranga y’u Rwanda n’ibindi.

Kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2021, nibwo PAC yagejeje ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, raporo yayo y’Ibikorwa byo kumva mu ruhame ibisobanuro by’inzego za leta zagaragayeho amakosa mu micungire y’umutungo no mu miyoborere, byabaye kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 28 Nzeri uyu mwaka.

PAC yavuze ko amakosa yagaragaye ubwo yasesengura raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya leta 2019/2020 afite uburemere ikaba ari yo mpamvu mu mushinga wayo w’imyanzuro yasabye impinduka zikomeye.

Yasabye Minisitiri w’Intebe kuvugurura imiterere n’imikorere ya WASAC kugira ngo hakemuke ibibazo byagaragaye muri iki kigo, bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Hari hashize igihe bivuzwe ko Guverinoma yashyizeho itsinda risesengura ibibazo biri muri WASAC, ikigo gikorera mu gihombo nyamara kiri mu bya leta bikora ubucuruzi. Nta makuru y’aho iri sesengura ryaba rigeze cyangwa ibyarivuyemo.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, yatangaje ko ubwo yitabaga Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite kugira ngo atange ibisobanuro ku bibazo byisubiramo muri iki Kigo hamwe n’igishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG), yavuze ko hari gutekerezwa kugabanya WASAC mo ibigo bibiri mu rwego rwo kunoza imicungire yayo.

Abagize uruhare mu gusesagura umutungo n’amakosa mu micungire y’amasoko basabiwe kubiryozwa

PAC kandi yasabye ko abagize uruhare mu mitangire y’amasoko arimo iryo gukodesha ahagombaga gukorera Urukiko rw’Ikirenga kuri miliyoni 117. 261.000 Frw yishyurwaga buri kwezi bakurikiranwa.

Iri soko ryatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire ariko umugenzuzi w’Imari ya leta yasanze ubwumvikane ku gutanga isoko bwarakozwe akanama k’amasoko n’umujyanama mu by’amategeko batabigizemo uruhare.

Minisiteri y’Ubutabera yasabwe gukurikirana abagize uruhare mu makosa arimo kwishyura inshuro ebyiri rwiyemezamirimo miliyoni zirenga 103 z’amafaranga y’u Rwanda, byakozwe muri WASAC kimwe n’abakiriye ‘transformers’ 28 zaguzwe na EDCL zitujuje ibyari byasabwe mu nyandiko y’isoko.

Muri uyu mushinga w’imyanzuro kandi, PAC yasabye ko bitarenze amezi atandatu Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi zaba zakurikiranye ko RTDA, LODA n’uturere bifatanye mu itegurwa ry’igenamigambi, ikurikiranabikorwa n’Isuzumabikorwa rya gahunda ya Feeder Roads hagamijwe gukemura ibibazo byagaragaye mu ikorwa ryayo rituma itaramba.

Byongeye, Minaloc yasabwe gukurikirana ko uturere twa Rubavu na Ruhango dusubiza amafaranga yari agenewe kubaka amacumbi y’abagenerwabikorwa ba FARG yakoreshejwe icyo atari agenewe.

Hari kandi gushyiraho uburyo buhamye bwo kubungabunga ibikorwaremezo by’Imidugudu y’Icyitegererezo no gukemura ibiazo by’imyubakire mu Mudugudu wa Gakoro mu Karere ka Musanze bitarenze amezi atanu.

Ibibazo byagaragaye mu mitangire y’amasoko no mu mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi byagaragaye ko yadindiye Mininfra yasabwe kubikurikirana.

Abantu 13 badindije ibikorwa by’imishinga muri RAB byatumye leta ihomba asaga miliyoni 403 z’amafaranga y’u Rwanda na bo basabiwe kubiryozwa.

Mu bindi harimo ibireba abayobozi bishyuye ubwishingizi bw’ibinyabiziga miliyoni 203 Frw aruta agaciro kabyo ka miliyoni 67 Frw mu Bitaro bya Ruhengeri, abanyereje imifuka ya sima irenga 120 mu Karere ka Nyamasheke na 333 mu Karere ka Ngororero yari igenewe kubaka ibyumba by’amashuri ndetse n’abanyereje ibindi bikoresho by’ubwubatsi mu Karere ka Nyamagabe.

PAC yakoreye igenzura inzego zigera ku 175 harimo za minisiteri, ibigo bya leta bikora n’ibidakora ubucuruzi, uturere n’Umujyi wa Kigali, imishinga ya leta n’ibitaro.

Igikorwa cyo kubariza mu ruhame cyakozwe ku nzego n’ibigo 81, imishinga 31, minisiteri esheshatu, ibigo bya leta bikora ubucuruzi bitanu, ibigo bya leta bidakora ubucuruzi umunani, izindi nzego za leta 14 , uturere 27 n’Umujyi wa Kigali.

Imwe mu nyubako WASAC ikoreramo mu Mujyi wa Kigali



source : https://ift.tt/3C2P3DY
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)