Minisitiri Mbabazi yibukije urubyiruko rwa Afurika ko ari fatizo ry’iterambere ryayo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama y’Urubyiruko ya YouLead Summit 2021 iri kubera Arusha muri Tanzanie.

Ni Inama ihurije hamwe urubyiruko rwo mu nzego zirimo imiyoborere, ishoramari, kubaka amahoro no guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye muri Afurika, yabaye ku wa 8 no ku wa 9 Ugushyingo 2021.

Minisitiri Mbabazi yayitabiriye mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Mu ijambo yabagejejeho kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2021, yabanje gushimira abateguye iyo nama iri kuba ku nshuro yayo ya kane muri ibi bihe bigoye aho inzego zitandukanye z’ubuzima n’ubukungu byahungabanye.

Ashingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi yagiraga iti “Uruhare rw’Urubyiruko mu kugeza Ubukungu bwa Afurika ku masezerano ya AfCFTA,” yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kuba intangiriro y’iterambere rirambye.

AfCFTA ni amasezerano yo kwinjira mu Isoko Rusange rya Afurika rigamije koroshya ubucuruzi, n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu bigize Umugabane.

Yagize ati “Ni ngombwa kugaragaza ko Afurika nk’ Umugabane ufite urubyiruko rwinshi, abakiri bato ari ifatizo ryo kugera ku ntego z’iterambere rirambye za buri gihugu.”

“Barimo umutungo w’agaciro udashobora gusuzugurwa n’igihugu icyo ari cyo cyose kuko bazana ingufu, impano n’ibitekerezo bishya mu Isi ku buryo bashoboza ibihugu guhanga udushya, gutera imbere no gukungahara.”

Yavuze ko ibyo bishimangira umusanzu w’abakiri bato mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya AfCFTA, azafasha Umugabane kugera ku itarambere rirambye kandi ridaheza.

Minisitiri Mbabazi yagaragaje ko abayobozi bakwiye kubanza kumva ko bafite inshingano zo gutegurira urubyiruko uburyo burufasha kugera ku mahirwe ari muri ayo masezerano kuko Afurika yifuzwa iri mu biganza byarwo.

Yakomeje ati “Hafi 60% by’abatuye Afurika bari munsi y’imyaka 25 ndetse ibihugu 19 muri 20 bifite abaturage bakiri bato mu Isi ni ibyo muri Afurika. Uretse kuba rugize umubare munini w’abatuye Umugabane, uruhare rw’urubyiruko mu bucuruzi bwambukiranya imipaka no hagati y’ibihugu ruracyari hasi cyane.”

Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Bucuruzi (ITC) mu 2015 cyerekanye ko urubyiruko rukunze guhanga imishinga mishya inshuro 1,6 ugereranyije n’abarengeje imyaka 35. Nyamara urwo muri Afurika, urubyiruko rukomeza guhura n’inzitizi nyinshi zibangamira ubushobozi bwarwo bwo kwinjira mu bucuruzi mpuzamahanga rukaba rwabwungukiramo.

Yagaragaje ko muri izo nzitizi harimo kugera ku mari no gukora urujya n’uruza bigoranye, ibintu asanga bisaba ko hashyirwaho ingamba na gahunda zafasha guhangana nabyo.

Yongeyeho ati “Muri ibi bihe bigoye bya COVID-19 byahungabanyije inzego zose haba muri Afurika n’Isi muri rusange, myinshi mu mishinga y’urubyiruko iteza imbere ubukungu n’imibereho myiza yasubiye inyuma. Ku bw’ibyo, urubyiruko rugomba guhangayikishwa n’ibisubizo byuje udushya bishobora kuzanzamuka vuba kandi bikihanganira ingaruka z’icyorezo, zaba iz’igihe gito cyangwa ikirekire.”

Minisitiri Mbabazi yashimangiye ko kwagura isoko rikarenga inyanja bizasaba ko imishinga mito n’iciriritse ishyigikirwa ikaba mu mwanya uyifasha kurenga icy’umusaruro muke, igakoresha isoko rya Afurika nk’icyambu.

Yasabye ko COVID-19 yakwigirwaho byinshi kuko no mu bihe biri imbere hashobora kuzaza ikindi kintu gikomeye kugeza Isi na Afurika by’umwihariko mu kaga.

Iyo nama yanitabiriwe n’abandi barimo, Umunyamabanga Mukuru wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Peter Mathuki na Christophe Bazivamo umwungirije; Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera muri EAC, John Bosco Kalisa; Ambasaderi w’u Budage muri Tanzanie na EAC, abaminisitiri batandukanye, abayobozi b’imiryango itandukanye n’urubyiruko rwo hirya no hino ku Mugabane.

Minisitiri Mbabazi yagaragaje ko urubyiruko rwa Afurika ari umusemburo w'iterambere rirambye



source : https://ift.tt/3qwqHQC
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)