Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021 ni bwo Omah Lay yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Omah Lay yitabiriye igitaramo ‘Kigali Fiesta’ agomba gukora kuri uyu wa Gatandatu 13 Ugushyingo 2021.
Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, Omah Lay yahise yurizwa imodoka asohoka atabashije kuganira n’itangazamakuru ryari ryakereye kumwakira ndetse atanakiriye indabo yari yateguriwe n’abakobwa bari basabwe kumuha ikaze muri Kigali.
Byasabye ko aba bakobwa bamukurikira kuri Kigali Arena ubwo yari agiye kureba aho azataramira, baba ariho bamuhera indabo.
Bitewe n’uko amasaha y’igicuku yari akomeje gukura, Omah Lay ntabwo yatinze muri Kigali Arena, yahise ahavanwa yerekeza kuri ONOMO Hotel yari yateguriwemo icumbi kugira ngo ajye kuruhuka.
Mu kiganiro n’umwe mu bazanye Omah Lay, yavuze ko kwirinda umuvundo ku kibuga cy’indege mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Covid-19, ariyo mpamvu nyamukuru yatumye Omah Lay akurwa ku kibuga cy’indege byihuse.
Ati “Urabona abanyamakuru bari benshi, abantu biteguye gushungera nabo ari benshi, tubigiriwemo inama n’ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege byabaye ngombwa ko ahita ajyanwa aho guteza uwo muvundo washoboraga gukurura ibindi bibazo.”
Uyu waduhaye amakuru yavuze ko Omah Lay ari buganire n’itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2021, mbere y’uko ataramira Abanyarwanda.
Omah Lay uri mu bahanzi bagezweho muri Nigeria no muri Afurika yatumiwe mu gitaramo ‘Kigali Fiesta’ aza guhuriramo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Ish Kevin, Bushali, Davis D, Juno Kizigenza, Platini na Ariel Wayz.
Kugeza ubu amatike y’ibihumbi 10 Frw yamaze gushira ku isoko, mu gihe andi asigaye yose yamaze kongerwaho ibihumbi 5 Frw.
Ibi bivuze ko hasigaye amatike yo mu myanya y’icyubahiro y’ibihumbi 25Frw n’ay’ibihumbi 35Frw.
Omah Lay yavutse mu 1997. Yatangiye kumenyakana muri Werurwe 2020 biturutse ku ndirimbo ye yitwa ‘You’. Nyuma akora izindi zirimo ‘Lo Lo’, ‘Damn’, ‘Godly’ ubu agezweho mu yitwa ‘Understand’. Yaje mu Rwanda yashyize hanze iyo yise ‘Free my mind’.


Amafoto: Yuhi Augustin
source : https://ift.tt/3wFxYyE