Musanze: Imbogo zatorotse Pariki zikomeretsa abantu bane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana mu ma saa tatu z'igitondo, nibwo izo mbogo zasanze abaturage barimo abari mu mirima bahinga mu Midugudu ya Nyarubande n'uwa Kabari, Akagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange, igice gihana imbibi na Pariki y'Igihugu y'Ibirunga.

Umwe mu baturage wavuganye na Kigali today, aherereye mu gace ibi byabereyemo, yagize ati: "Birashoboka ko izo mbogo zasohotse ishyamba mu rukerera rw'iki gitondo. Ubwo zageraga ahari abaturage zabahutsemo, bamwe bari mu mirima bahinga, uwo zihuye na we wese zikamunyukanyuka cyangwa zikamujomba amahembe. Ubu abo tumaze kumenya ni abagore batatu n'umugabo umwe zakomerekeje".

Ni amakuru yemejwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyange ,Uwabera Alice, agira ati "Ni byo koko imbogo zakomerekeje abantu. Abo tumaze kumenya bagera muri bane. Turimo gukorana n'inzego zishinzwe ubuzima ngo bazane ambulance, bahite bagezwa kwa muganga byihuse".

Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w'imbogo zatorotse ishyamba nk'uko Gitifu yakomeje abivuga ati "Ntituramenya umubare wazo, ubu tuvugana nanjye ndi kwerekezayo, ndabimenya neza mpageze. Ikirimo gukorwa byihuse ni ugukorana n'Ubuyobozi bwa Pariki kugira ngo harebwe uko izo mbogo zisubizwa mu ishyamba".

Abaturage bari muri kariya gace, batangaje ko imbogo biboneye n'amaso zigera muri eshatu.




source : https://ift.tt/3CcvcSY
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)