Minisitiri Gatabazi yasobanuye iby’amahugurwa agiye guhabwa abajyanama b’uturere baherutse gutorwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amahugurwa byitezwe ko atangira kuwa Kabiri tariki 23 Ugushyingo akazarangira tariki 29 abera mu Karere ka Rwamagana mu Ishuri rya Polisi rya Gishari.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo gufasha aba bajyanama kumenya gahunda za Leta no kubafasha kumenya uburyo bazayobora uturere batorewe kureberera mu myaka itanu iri imbere.

Yagize ati "Ni amahugurwa yo kubafasha gusobanukirwa neza inshingano batorewe, bagasobanukirwa neza uburyo bagomba kuzazikora, uburyo bazakorana n’abaturage, uburyo bazakorana n’izindi nzego ziriho ariko bikozwe mu buryo bw’amasomo atangwa n’abantu b’impuguke n’abandi bayobozi bafite ubunararibonye mu bijyanye n’imiyoborere y’igihugu cyacu."

Gatabazi yavuze ko bazahigira amasomo atandukanye harimo ajyanye n’amateka y’u Rwanda n’imiyoborere myiza yimitswe, amasomo ajyanye n’uburyo bugenda bwubakwa mu kuyobora igihugu, imikorere n’imikoranire y’inzego, imiyoborere n’imicungire y’umutungo ndetse no kurebera hamwe uburyo imiyoborere iri kwegerezwa umuturage.

Ati "Ikindi bazaganiraho ni ukurebera hamwe akamaro n’inshingano by’inzego, buri rwego tuzareba inshingano zarwo, inshingano za buri muntu, kugira ngo buri wese najya mu kazi azabe ashobora kumenya neza aho inshingano ze zitangirira naho zigarukira.”

Yongeyeho ati “Bazanareba ibijyanye no guteza imbere umuntu, uko abana bafashwa gukura neza, ibijyanye n’ubuzima no guteza imbere abaturage ku buryo mu minsi iri imbere bazadufasha kubateza imbere, bazanarebera hamwe uburyo bashobora gukorana n’abafatanyabikorwa bari mu turere twabo, yaba abikorera, amadini n’amatorera n’abandi benshi."

Minisitiri Gatabazi yavuze ko kandi bazagira isomo ribereka urugendo rwo kwibohora uko rwatangiye, uko rwasojwe n’urugendo rwakurikiyeho uyu munsi rwo kwibohora ubukene no kubaka iterambere.

Yavuze ko kandi bazerekwa uburyo bajya bakorana na minisiteri zitandukanye mu guteza imbere umuturage babifatanye n’imyitozo ngororamubiri no kuganirira mu matsinda hagamijwe kuzamura ubumenyi bwabo.

Minisitiri Gatabazi yasobanuye ko bazifashisha abayobozi b’uturere bacyuye igihe mu gusobanurira abandi bashya ubunararibonye bakuye mu kuyobora uturere, ashimangira ko aya mahugurwa azakomeza kubaho mu gufasha abayobozi bashya gukora neza inshingano zabo.

Biteganyijwe ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere ari bo bakomeza kuyobora uturere mu gihe aba bayobozi bashya badahari.

Minisitiri Gatabazi yasobanuye iby’amahugurwa agiye guhabwa abajyanama b’uturere baherutse gutorwa



source : https://ift.tt/3CKrhN8
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)