Malala Yousafzai yakoze ubukwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Malala ubu ufite imyaka 24 y'amavuko yatangaje ko uyu ari umunsi w'agaciro mu buzima bwe.

Uyu mukobwa wo muri Pakistan yabonye ubuhungiro mu Bwongereza nyuma y'uko mu 2012 ubwo yari afite imyaka 15 yarashwe n'Abatalibani agakomereka bikomeye mu mutwe azira amagambo yavuze aharanira ko abakobwa bagira uburenganzira bwo kwiga.

Kuwa kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021 nibwo yanditse kuri Twitter ati: "Njyewe na Asser twiyemeje kubana ubuzima bwose", avuga ko bakoze umuhango muto wa nikkah hamwe n'umuryango, uyu muhango ukaba ugamije kugaragaza ko umusore n'umukobwa bemera ko bashyingiwe.

Yongeraho ati: "Twishimiye cyane kugendana mu rugendo ruri imbere".




source : https://ift.tt/3n3p1MF
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)