APR ifite umukino n'ikipe ikomeye yo muri Maroc igiye kwipima na Gasogi na Gorilla #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'iminsi ine basubukuye imyitozo, ikipe y'ingabo z'igihugu igiye gukina imukino ibiri ya gicuti aho izakina n'ikipe ya Gasogi na Gorilla mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona izasubukurwa tariki 18 Ugushyingo.

Iyi kipe y'Ingabo z'u Rwanda kandi ifite umukino ukomeye uzayihuza na RS Berkane yo muri Maroc mu ijonjora ribanziriza amatsinda ya CAF Confederation Cup uzaba mu byumweru bitatu biri imbere.

Ikipe y'ingabo z'igihugu izakina umukino wa mbere wa gicuti na Gasogi ku munsi w'ejo kuwa Kane tariki 11 Ugushyingo saa y'ine (10h00) ku kibuga cya Shyorongi.

Nyuma y'uwo mukino APR FC ikaba igomba gukomeza imyitozo yitegura undi mukino wa gicuti uzabahuza na Gorilla ku Cyumweru tariki 14 Ugushyingo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Muri shampiyona y'u Rwanda imaze gukinwamo imikino ibiri, APR FC ifite amanota atandatu iyanganya na AS Kigali ariko zikaba zirushanwa ibitego zizigamye kuko AS Kigali izigamye ibitego 6 mu gihe APR ari bine.

Iyi kipe y'Ingabo z'u Rwanda yatsinze ibitego 2-0 mu mukino wa mbere wayihuje na Gicumbi FC iherutse kugaruka mu Cyiciro cya mbere yegukanye shampiyona y'icyiciro cya kabiri ndetse ikaba yaratsinze ibitego 2-0 Musanze FC.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/APR-ifite-umukino-n-ikipe-ikomeye-yo-muri-Maroc-igiye-kwipima-na-Gasogi-na-Gorilla

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)