Kuri uyu wa mbere i Paris mu Bufaransa haratangira urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Claude Muhayimana aregwa ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ari naho akomoka.

Claude Muhayimana yari umushoferi wa Hoteli Guest House, imodoka yatwaraga akaba yarayikoresheje ajyana Interahamwe mu bitero byahitanye Abatutsi benshi cyane mu mujyi wa Kibuye no mu nkengerio zawo.

Nyuma ya Jenosaide yakorewe Abatutsi, Claude Muhayimana w'imyaka 60, yahungiye ahitwa Rouen mu Bufaransa, ndetse mu mwaka wa 2010 ahabwa ubwenegihugu bw'uBufaransa.

Impuzamashyirahamwe Aharanira Ubutabera n'Inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, CPCR, yahise itanga ikirego, maze muw'2014 Claude Muhayimana ahita afungwa, aza kurekurwa nyuma y'umwaka.

CPCR ntiyacitse intege, kuko yakomeje kugaragariza ubucamanza bwo mu Bufaransa ibimenyetso simusiga bihamya ibyaha Claude Muhayimana, kugeza hafashwe icyemezo ko urubanza rwe rutangira kuri uyu wa mbere tariki 22 Ugushyingo 2021, mu rukiko rw'i Paris, rusanzwe ruburanisha ibyaha by'intambara n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Muri uru rubanza ruzasozwa tariki 17 Ukuboza uyu mwaka, biteganyijwe ko urukiko ruzumva abatangabuhamya 50, barimo 15 bazava mu Rwanda. Claude Muhayimana aramutse ahamwe n'ibyaha, yahanishwa igifungo cya burundu, nk'uko biteganywa n'amategeko yo mu Bufaransa.

Uru ni urubanza rwa gatatu rugiye kuburanishirizwa mu Bufaranza Abanyarwanda baregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu zindi ebyiri zabanjirije uru, abagabo 2 bahoze ari ba Burugumesitiri mu Rwanda bahanishijwe igifungo cya burundu, naho Pascal Simbikangwa wari Kapiteni mu ngabo zatsinzwe ahanishwa gufungwa imyaka 25.

Mu ruzinduko Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron, yagiriye mu Rwanda mu mpera za Gicurasi uyu mwaka, yasezeranyije Abanyarwanda ko igihugu cye kitazakomeza kuba indiri y'abicanyi, ko rero igihe kigeze ngo bashyikirizwe inkiko. Abajenosideri baba mu Bufaransa rero bamenye ko ari ikibazo cy'igihe gusa, ko amaherezo bazaryozwa ubugome bwabatumye guhekura igihugu cyababyaye.

Bamwe mu bajenosideri bari aho mu Bufaransa ni Agatha Kanziga, umugore wa Yuvenali Habyarimana, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Col Laurent Serubuga, Gen. Aloys Ntiwiragabo, Laurent Bucyibaruta, n'abandi bihishahisha mu duce tunyuranye tw'icyo gihugu.

The post Kuri uyu wa mbere i Paris mu Bufaransa haratangira urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kuri-uyu-wa-mbere-i-paris-mu-bufaransa-haratangira-urubanza-rwa-claude-muhayimana-ukurikiranyweho-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kuri-uyu-wa-mbere-i-paris-mu-bufaransa-haratangira-urubanza-rwa-claude-muhayimana-ukurikiranyweho-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)