Dore aba mbere mu gusora neza muri 2020/2021 barimo abahembwe na Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba basora bari mu bagize uruhare runini mu kwinjiza mu isanduku ya Leta Amafaranga y'u Rwanda arenga miliyari 1,655 na miliyoni 500 muri 2020/2021, ni ba nde?

Abasora babaye indashyikirwa mu kuba bamaze imyaka 10 basora neza

Abashoboye kubigeraho neza nk'uko bisobanurwa n'Ikigo RRA bahawe ibihembo na Perezida Kagame ubwe, ni Banki ya Kigali(BK plc) hamwe n'uruganda rukora amarangi rwa AMEKI Color

Banki ya Kigali ishimirwa kuba yarageze ku rwego rw'indashyikirwa zihoraho mu gusora neza, aho buri mwaka ngo ihora yahize izindi banki z'ubucuruzi mu gutanga neza umusoro kandi mwinshi.

Kimwe na Sosiyete ikora amarangi, AMEKI Color ya Rusirare Jacques, yahembewe kumara imyaka 10 isora neza idatezuka.

Abasora banini bashimiwe gutanga imisoro myinshi

Muri iki cyiciro, Perezida Kagame yahaye ibihembo uruganda Bralirwa, MTN Rwanda, Bakhresa Grain Milling, Ericsson AB na I&M Bank.

Uruganda Bralirwa Plc rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rushimirwa kuba rwarahuje Ikoranabuhanga ryarwo ritanga inyemezabuguzi hamwe n'irya RRA, bikaba byoroshya imikoranire ya RRA n'abakwirakwiza ibinyobwa byarwo mu bakiriya(Distributers).

Sosiyete y'Itumanaho MTN Rwanda Ltd ishimirwa kuba isora neza kandi ku gihe, kandi ngo ahagaragaye amakosa MTN yihutira kuyakosora mu bwumvikane, ku buryo ngo umusoro w'inyongera uvuyemo bawishyura neza nta mananiza.

Uruganda Bakhresa Grain Milling(Rwanda) Ltd rukora ifu mu binyampeke, Ericsson AB ikwirakwizwa ibikoresho by'Itumanaho ndetse na Banki y'Ubucuruzi I&M Bank, bishimirwa kuba ari Sosiyete zisora neza kandi ku gihe.

Abasora baciriritse bahawe ibihembo na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente

Aba barimo Organisation pour l'Enseignement à Programmes Belge au Rwanda(Ecole Belge), Ikigo Gasabo 3D Design gikora inyigo n'ubugenzuzi mu bijyanye n'ubwubatsi, hamwe n'Ikigo cy'Ubwikorezi mpuzamahanga cyitwa Transafricancontainer Transport.

Mu bandi basora baciriritse bashimiwe harimo Federation Handicap International (yahindutse Humanity &Inclusion) ndetse n'Umuryango w'Abaholandi ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga(SNV Rwanda).

Abasora bato, abaciriritse n'abanini bakomeje kuzamuka mu gutanga imisoro na bo bashimiwe

Ibi bihembo byahawe uwitwa Mohamed Hashim mu basora bato, Vine Pharmacy mu basora baciriritse hamwe na Ecobank Rwanda Plc.

Umunyarwanda wahize abandi mu gusaba inyemezabuguzi zitangwa n'imashini za EBM na we yashimiwe akaba yitwa Basemba Jean Bosco.

Ikigo RRA kimushimira kuba iyo agiye guhaha buri gihe asaba inyemezabuguzi zitangwa n'imashini za EBM, bikagaragara muri mudasobwa za Rwanda Revenue ko Basemba ahahira aho bakoresha EBM.

Hari n'abatanze neza inyemezabuguzi za EBM

Ibi bihembo byahawe Ikigo Yego Innovision gitanga serivisi zitandukanye zirimo izo gusaba(booking) Moto n'imodoka bya taxi, SODIACO icuruza imiti ikoreshwa mu buhinzi n'Ubworozi, ndetse n'Ububiko bwa MAGERWA bushimirwa kugira ikoranabuhanga rikora inyemezabuguzi.

Ikindi cyiciro cyashimiwe ni icy'abasora bato ariko batanze umusoro mwinshi, kirimo Supatec International ikora ubwikorezi bw'ibikoresho byo mu nganda, na Leadcom Integrated Solutions Rwanda yubaka iminara y'Itumanaho.

Muri iki cyiciro kandi RRA yashimiye Ikigo Galil Rwanda gicukura Gas Methane mu Kivu, Imizi Eco-Tourism Development yubaka amacumbi yagenewe ba mukerarugendo, hamwe na Visor International yubaka ingomero z'amashanyarazi ikanakora amabuye y'ubwubatsi ya Concassé.

RRA ifatanyije n'abayobozi yashimiye kandi Sosiyete itumiza itabi mu mahanga yitwa British American Tobacco kubera ahanini kwitabira gukoresha imashini za EBM z'ubwoko bugezweho bwa kabiri, hamwe n'Uruganda RWACOF rwohereza mu mahanga kawa ihingwa mu Rwanda.

Abaturage bashimirwa kuba barasoze neza imisoro y'inzego z'ibanze mu turere tw'Umujyi wa Kigali ni Nkundunkundiye Jean Bosco, Kamugwiza Phoibe hamwe na Jobanputra Ramnik bafite inzu zikodeshwa.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye abasora bose barimo abahawe ibihembo n'abatarabihawe, avuga ko ari ikimenyetso cy'ibishoboka kandi bikwiriye gukorwa.

Perezida Kagame yavuze ko kuba RRA yarakiriye imisoro irenze iyari iteganyijwe mu gihe kigoye cya Covid-19, ngo bigaragara ko abasora bakora neza, akabasaba gukora kurushaho ndetse no gukora neza.




source : https://ift.tt/3kTD85y
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)