Kubura umwanya muri federasiyo byaba bigiye gushyira iherezo ku makipe ya UTB yari amaze kuba ubukombe? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakipe ya Volleyball (abagabo n'abagore) ya Kamunuza y'Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n'Ubucuruzi (UTB) ashobora gusenyuka, ni nyuma y'uko umuyobozi w'iri shuri akaba n'umuyobozi w'aya makipe, Dr Kabera Callixte abuze umwanya muri komite nyobozi y'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).

Amakuru yasakaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ugushyingo 2021 ni uko aya makipe yari amaze kuba ubukombe mu mukino wa Volleyball ubuyobozi bw'iri shuri bwafashe umwanzuro wo kuyasenya burundu akavaho.

ISIMBI yagerageje kuvugana n'umukozi ushinzwe ibikorwa bya buri munsi by'aya makipe(Team Manager), Mucyo Philbert ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa.

Umwe mu bakinnyi yabwiye ISIMBI ko bataragezwaho uwo mwanzuro ariko babizi ko hamaze iminsi hari inama yiga ku buryo aya makipe yakurwaho.

Ati 'nta kintu baratubwira natwe turimo kubyumva gutyo. Tumaze iminsi twumva ko harimo kuba inama yo kubyigaho.'

Kwimwa umwanya muri FRVB kwa Dr Kabera Callixte byaba ari byo bigeye gushyira iherezo kuri aya makipe?

Kugeza ubu haravugwa byinshi ku cyaba kigiye gutuma aya makipe akurwaho, hari ukuba uwashinze iri shuri Zulfat Mukarubega yaragiye yakira raporo ko aya makipe atwara ishuri amafaranga menshi kandi nyamara nta kintu gifatika yinjiza, ibi bikiyongera ku kuba bivugwa ko abayashinzwe(umuyobozi wa kaminuza n'umushinzwe ubuzima bw'aya makipe) ngo baba hari ukuntu babona inyungu binyuze muri aya makipe.

Ikindi kintu kinakomeye, ni uko Dr Kabera Callixte, umuyobozi wa UTB wanagize igitekerezo cyo gutangiza aya makipe atishimiye uburyo amatora y'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda yakozwemo, byatumye abura amahirwe yo kwiyamamaza, aza no gutakaza umwanya wo kuyobora Inteko Rusange, yahisemo gusesa aya makipe yo muri kaminuza ye.

Dr Kabera Callixte wari umuyobozi w' Inteko Rusange, yari umukandida ku mwanya w'umuyobozi wungirije wa mbere w'iri shyirahamwe mu matora yagombaga kuba tariki ya 27 Werurwe 2021.

Aya matora yaje guhagarikwa na MINISPORTS kuko atari yubahirije amabwiriza, yaje kwimurirwa tariki ya 29 Gicurasi maze Dr Kabera Callixte asanga ahanganye na Ngarambe Raphael waje kumutsinda atorerwa kuyobora FRVB.

Amakuru avuga ko atishimiye uburyo amatora yakozwemo ari nabyo byamuteye umujinya kubura muri komite nyobozi ya FRVB, akaba ari n'imwe mu mpamvu zigiye gutuma aya makipe yakurwaho.

Amakipe ya UTB yari amaze kuba ubukombe

Aya makipe kuva yashingwa ni amakipe yagiye atanga ihangana rikomeye muri Volleyball y'u Rwanda, bigaragara ko yari yaje afite intego y'ibikombe.

UTB VC(ni ukuvuga iya bagabo), yashinzwe 2016. Ntabwo irabasha kwegukana igikombe cya shampiyona ariko wabonaga iri mu murongo mwiza, nyuma yo gusoza ku mwanya wa 3 muri 2018-19, umwaka wakurikiyeho basoje ku mwanya wa 2, hari nyuma yo gutsindwa na APR VC ku mukino wa nyuma.

Nubwo itaregukana shampiyona, iyi kipe yagiye itwara ibindi bikombe nk'igikombe cy'Ubutwari 2020, irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba(2019), Gisagara Preseason Tournament 2019 n'ibindi.

Mu bagore ntabwo byabasabye igihe kinini kuko ikipe yashinzwe 2018, umwaka wayo wa mbere yahise itwara igikombe cya shampiyona. Umwaka wayo wa mbere yegukanye ibikombe 5 muri 7 byakiniwe mu Rwanda. Umwaka wakurikiyeho wa 2019-20 nabwo yahise yongera yisubiza shampiyona.

Yafashaga abakinnyi bayo mu bijyanye n'amasomo

Ntabwo byagarukiraga mu gukina Volleyball gusa, iki kigo cyafashaga abakinnyi bacyo kwigira ubuntu, aho bamwe barangije kwiga, abandi barimo nka Niyogisubizo Samuel [Tyson] bari mu mwaka wa nyuma, Murangwa Nelson uheruka gusinyira iyi kipe na we yatangiye kwigayo.

Mu bagore ikipe yari imaze kuba ubukombe
No mu bagabo ibikombe byaratwawe
Dr Callixte Kabera kubura umwanya muri FRVB, biri mu mpamvu zishobora gutuma aya makipe asenyuka



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kubura-umwanya-muri-federasiyo-byaba-bigiye-gushyira-iherezo-ku-makipe-ya-utb-yari-amaze-kuba-ubukombe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)