Kigali: Uwahoze ari umunyamakuru yakatiwe igifungo cy'imyaka irindwi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko Rukuru rwakatiye Niyodusenga Dieudonné  'ukunda kwiyita Cyuma Hassan ku mbuga nkoranyambaga igihano cyo gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw nyuma yo guhamwa n'ibyaha bine.

Gukoresha inyandiko mpimbano, gusagarira inzego z'umutekano, kwiyitirira umwuga w'itangazamakuru no gukoza isoni inzego z'umutekano nibyo byaha , ibi byaha byose ngo yabikoze muri Mata 2020 mu gihe cya Guma mu Rugo.

Icyo gihe ubwo yatabwaga muri yombi, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko yari yarenze ku mabwiriza ya Guma mu Rugo.

Cyuma aherutse kurekurwa n'urukiko nyuma y'aho rumugize umwere ku cyaha yo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kwiyitirira umwuga w'itangamakuru no gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemezo byategetswe.

Yari yatawe muri yombi muri Mata 2020 arekurwa nyuma y'umwaka mu 2021. Icyo gihe yarafunzwe ariko agirwa umwere n'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku byaha yari akurikiranyweho. Ubushinjacyaha bwahise bujuririra uwo mwanzuro mu Rukiko Rukuru.

Kuri uyu wa kane tariki 11/11/2021, Urukiko Rukuru rwavuze ko ibyangombwa by'itangazamakuru yakoreshaga Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru rwagaragaje ko rutabyemera kandi ko rutamufata nk'umunyamakuru.

Amakarita yafatanywe Urukiko rwemeje ko aranga Ishema TV, Shene ye ya Youtube, kandi ko yanditswe muri RDB nk'ikigo gusa ariko uru rwego rushinzwe iterambere rukaba rudatanga uburenganzira ko uwarwanditsemo akora itangazamakuru byemewe.

Rwavuze ko kuba yari afite ikigo cyitwa Ishema cyanditswe mu Rwanda, bitamuha uburenganzira bwo kwitwa umunyamakuru ngo akore itangazamakuru mu buryo bw'umwuga.

Mu kwiregura, Cyuma yavuze ko hari ibigo yakoreye bizwi birimo n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, mu ishami ryacyo rya Musanze, urukiko rwavuze ko nta shingiro bifite kuko bidahuye n'ibyo aregwa.

Urubanza rwe mu bujurire rwaburanishijwe bwa mbere mu Ukwakira 2021.

Urukiko rwategetse ko ahita afatwa agafungwa kandi agatanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

'Turongera kwibutsa abantu bose ko Niyodusenga Dieudonné atari umunyamakuru w'umwuga '

Tariki 14/10/2021, Urwego rw'Abanyamakuru rwigenzura, RMC, rwatangaje ko Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan, atari umunyamakuru w'umwuga nk'uko akunda kubivuga.

Itangazo rya RMC ryavugaga ko Niyodusenga yiyitirira kuba umunyamakuru, yibutsa n'abandi bafite imiyoboro ya YouTube kwirinda kubigenza batyo.

Iryo tangazo ryavuze riti ' Umuntu uwo ariwe wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye yifashishije murandasi ariko ntibimugira umunyamakuru.'

Mu gihe yiyitiriye umwuga agakora amakosa, RMC ivuga ko akurikiranwa n'inzego zibifitiye ububasha zitari iz'itangazamakuru.

Abaturage basabwe ko umunyamakuru wese uzajya abagana, bajya bibuka kumusaba ikarita imuranga itangwa na RMC.

Iriba.news@gmail.com

The post Kigali: Uwahoze ari umunyamakuru yakatiwe igifungo cy'imyaka irindwi appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/11/11/kigali-uwahoze-ari-umunyamakuru-yakatiwe-igifungo-cyimyaka-irindwi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)