Imbogo yacikiye mu mujyi ikomeretsa abantu yagiye ihura nabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amashusho y'inyamaswa yatorotse aho yabaga, yafatiwe mu mujyi wa Yulin mu ntara ya Guangxi, mu Bushinwa, ku ya 9 Ugushyingo.

Abantu barindwi bakomerekejwe n'iya nyamaswa yasekuraga abantu mu buryo buteye ubwoba mbere yuko abapolisi bayikikiza bakayirasa igapfa.

Hari videwo ya nyayo yerekana umugore utegereje ko umuvundo ugabanuka mu muhanda yicaye ku kamoto ke [scooter] hanyuma iyi nyamaswa imuturuka inyuma iramusekura imutura hasi.

Mu mashusho ya dashcam, uyu mugore yaterewe hejuru n'iyi nyamaswa maze ingofero ye irinda umutekano [casque] iraguruka igwa hasi, nawe yikubita hasi arakomereka cyane.

Inyamaswa yahise yiruka mu muhanda igenda ikubita abantu mu gihe aabandi bagerageje guhunga uko bashoboye.

Iyi mbogo yahise yinjira mu iduka hanyuma umugabo warikoragamo ajya kwihisha inyuma y'ibicuruzwa isohoka nta kintu yangije.

Polisi yavuze ko iyo nyamaswa yacitse ubwo bapakururaga ibiryo ku iduka riyegereye.

Igice cya nyuma cy'aya mashusho cyerekanye itsinda ryihariye ry'abapolisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda wa Yuzhou bazengurutse iyi nyamanswa n'imodoka barayirasa irapfa.Bahise bayikura mu muhanda.




Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/imbogo-yacikiye-mu-mujyi-ikomeretsa-abantu-yagiye-ihura-nabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)