Karongi: Imiryango 617 yafashijwe kuva mu makimbirane - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwitonze Julienne, inshuti y’umuryango yo mu murenge wa Murundi mu karere ka Karongi, yavuze ko muri buri mudugudu baba barimo ari inshuti z’umuryango ebyiri, umugabo n’umugore.

Ati “Abaturage baratwizera ndetse batwitabaza kenshi iyo bafitanye amakimbirane. Turicara tukaganira tugasasa inzobe buri umwe akavuga icyo ashinja mugenzi we, undi na we tukamuha umwanya. Twarangiza tukabereka ko bakwiye gutahiriza umugozi umwe.”

Yankurije Immacullée wo mu karere ka Karongi mu murenge wa Murundi n’umugabo we Munyampundu Evariste, bahoze babana mu makimbirane ariko baje gufashwa bayavamo.

Nyuma yo kuganirizwa n’inshuti z’umuryango, Munyampundu yavuze ko yasanze ibyo yakoreraga umugore we byo gukoresha umutungo w’urugo batabyumvikanyeho, kumukubita no kutamufasha imirimo ari ihohoterwa.

Ati “Ubu mfata ishoka nkagenda ngatema igiti nkacyasa, mfata ijerekani nkajya kuvoma. Mbere sinabaga nakuraho umwanda igihe umwana yiherereye aho bitagenewe , nabirindirizaga umugore”

Munyampundu yakomeje avuga ko amaze guhinduka bamwe batangiye kuvuga ko umugore we yamuhaye inzaratsi, ariko ubu we n’ umugore we ni abakangurambaga mu kurwanya amakimbirane yo mu ngo.

Yankurije avuga ko bamaze kuganirizwa umugabo we yamusabye imbabazi batangira gufashanya biteza imbere. Kuri ubu icyo bagiye gukora cyose bakijyaho inama.

Mbere y’ uko batangira kujya inama Munyampundu wumvaga ko nta nama yagisha umugore yagurishije inka ebyiri akuramo ibihumbi 330 yose abatekamutwe yarayamurya, akajya ataha agakubita umugore.

Aho batangiriye kongera gushyira hamwe , bongeye kugura inka, bagura ihene n’inkoko ndetse banavugurura inzu yabo bubaka inzu nini irimo sima mu gihe babaga mu nzu mbi.

Rugundana Augustin, umukozi w’umuryango Haguruka, yavuze ko bashishikariza abafitanye amakimbirane kujya bitabaza ubutabera bwunga aho kugana inkiko.

Ati “Bigabanya ibibazo bijya mu nkiko. Nk’uko Perezida wa Repubulika yabivuze atangiza umwaka w’ubucamanza, uburyo bwo gukemura ibibazo hakoreshejwe ubuhuza, bituma abafitanye ibibazo bongera gusangira no gusabana”

Rugundana avuga ko gukemura ibibazo binyuze mu bucamanza bisiga hari utsinzwe n’utsinzwe, bigasiga inzika ndetse n’inzigo.

Mu karere ka Karongi habarurwaga imiryango 1012 yari ifitanye amakimbirane, muri yo 617 yafashijwe kuva mu makimbirane ubu ibanye neza.

Ibiro by'akarere ka Karongi mu Ntara y'Iburengerazuba



source : https://ift.tt/3qZSObk
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)