Itel yagize Rocky Kimomo 'Brand Ambassador' w... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu sosiyete Itel yubatse izina mu gucuruza no gukora telefone zigezweho imaze imyaka 14 ikorera mu Rwanda, yerekanye ku mugaragaro Uwizeye Mark umaze kwamamara ku izina rya Rocky Kimomo nka Brand Ambassador wayo ugiye kwamamaza ibikorwa byayo. Rocky Kimomo akaba abaye icyamamare cya 3 cyamamariza iyi sosiyete.


Mu birori byo kwakira Rocky Kimomo mu muryango mugari wa Itel, umuyobozi ushinzwe kwamamaza muri Itel Ombeni Raymond yakomoje ku cyatumye bahitamo uyu musobanuzi wa filime kubabera umuranga agira ati: ''Itel ni company nini, mu bicuruzwa byacu dukeneye kubyamamaza kugira ngo bigere ku bantu benshi batandukanye. Ni muri urwo rwego rwicaye tugenzura ibyamamare dufite mu Rwanda duhitamo Rocky Kimomo bitewe n'uko twabonye ariwe wadufasha tugendeye ku ntego dufite kugira ngo atuvuganire ibicuruzwa byacu bigere kure''.


Iriho Pheneas Michel ushinzwe ubucuruzi muri sosiyete ya Itel yatangarije INYARWANDA ko Itel yiteguye kuzagera kuri byinshi kuva aho Rocky Kimomo agiye kwamamaza ibikorwa byabo cyane ko Rocky Kimomo abasha kugera ku bantu bose ndetse akaba ari umwe mu basitari bo mu Rwanda bakunzwe banakurikirwa cyane. Itel ikaba yarahisemo Rocky Kimomo nk'umwe mu babasha kugeza ubutumwa kure hashoboka.


Mu binezaneza byinshi Rocky Kimomo uzwi ku mazina menshi arimo nk'Inyagamugayo byahamye yashimiye Itel yamugiriye icyizere anatangaza ko yiteguye kugeza ibikorwa byayo ku banyarwanda bose. Mu magambo ye yagize ati: ''Ndashimira Itel kuba baricaye bakantekerezaho ni ikintu kiza. Ndabashimira kuba barangiriye icyo cyizere. Tumaze iminsi tunoza ibintu nabanje no gufata igihe cyo kureba ibyo bakora niba bimeze neza cyangwa ari ukubeshya abanyarwanda nsanga telefone zabo nk'uko babivuga na serivise zabo biri ku rwego buri munyarwanda akwiye kuba atunze telefone ya Itel''.


Soyiyete ya Itel ikora ikanacuruza telefone zigendanye n'igihe tugezemo yatangiye gukorera mu Rwanda muri 2007 kugeza ubu aho imaze kusohora telefone zo mu bwoko butandukanye burimo telefoni ntoya zizwi ku izina rya gatoroshi hamwe na telefone nini zizwi ku izina rya Smart Phone. Smart Phones za Itel zikaba ziri mu bwoko 3 butandukanye harimo izo mu bwoko bwa A series zagenewe korohereza abagitangira gukoresha Smart Phone, S series hamwe na P series kabuhariwe mu kubika umuriro iminsi myinshi nkuko Itel yabitangaje mu birori byo kwerekana Brand Ambassador wayo mushya Rocky Kimomo.


Rocky Kimomo abaye umusitari wa gatatu mu Rwanda ugiye kwamamariza Itel nyuma yaho umuhanzikazi Butera Knowles na Miss Nishimwe Naomie bamamarije iyi sosiyete imaze kuba ubukombe mu gukora no gucuruza telefone nziza.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111298/itel-yagize-rocky-kimomo-brand-ambassador-wayo-mushya-amafoto-111298.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)