Abakinnyi Ishimwe Christian na Nsengiyumva Isaac babiri bongerewe mu ikipe y'igihugu basimbura Djihad Bizimana ufite ikarita itukura na Mangwende wavunitse, bagiye ukubiri n'abandi aho bahagurutse mu Rwanda mu rukerera rw'uyu munsi mu gihe abandi bagiye ku munsi w'ejo.
Amavubi yahagarutse mu Rwanda ku munsi w'ejo hashize saa 17h yerekeza muri Kenya gukina umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera Qatar.
Mu bakinnyi bahagurutse ntabwo barimo abakinnyi babiri Nsengiyumva Isaac na Ishimwe Christian bitabajwe ku munsi w'ejo baje gusimbura Djihad Bizimana ufite ikarita itukura na Mangwende wagiriye ikibazo cy'imvune.
Ku munsi w'ejo FERWAFA ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko aba bakinnyi bo bari bugende mu rukerera rw'uyu munsi.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bakinnyi batindijwe n'uko kujya mu mwiherero bitunguranye, bashakiwe ibyangombwa nyuma y'abandi bikiyongera no gutegereza ibisubizo cya COVID-19 kuko bapimwa ikizami PCR.
Umukino w'u Rwanda na Kenya uzaba tariki ya 15 Ugushyingo, ukaba ari umukino udafite icyo uvuze ku mpande zombi kuko amakipe yose yamaze kubura itike yo kujya mu ijonjora rya nyuma.